GOMA: Dr Paluku Musumba Obadi, wayoboraga zone y’ubuvuzi ya Karisimbi mu Mujyi wa Goma, uherutse kuraswa urufaya rw’amasasu n’amabandi yitwaje intwaro, yaguye muri Kenya aho yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga.
Mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2025, nibwo Dr Musumba yarasiwe iwe mu rugo, ahita ajyanwa byihutirwa ku bitaro bya CBCA Virunga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze, nyuma yimurirwa ku bitaro bya CBCA Ndosho aho yakorewe operation.
Nyuma y’iminsi mike, yajyanwe i Nairobi aho yaje kugwa azize ibikomere yatewe n’icyo gitero yagabweho.
Abo mu muryango we batangaje ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka n’abaganga bamwitayeho, ariko bikarangira yitabye Imana kuko yari yakomeretse bikabije.
Umwe mu bo mu muryango we yagize ati: “Ni agahinda gakomeye cyane kubura umuvandimwe wacu. Abaganga bagerageje byose ariko biranga.”
Mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi, abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye nibwo barashe Dr Musumba amasasu menshi ku mubiri we, cyane cyane ku maboko, mu mugongo no ku kirenge cy’ibumoso.
Ku wa 14 Mata, umushoferi we, Kabuyaya Malimukono Jespère, hamwe n’umuhungu we, Tsongo Malimingi Amos, bishwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro bataramenyekana.
Nubwo Ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma ryakajije umutekano, haracyagaragara amabandi arica mu rihumye akagirira nabi abatuye uyu mujyi.
Abayobora uyu mujyi ntibahwema gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekaho ubujura, ndetse no kudahishira bamwe mu bagifite intwaro bacyihishe mu baturage, kuko bateza umutekano muke.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW