Umuhanda Gacurabwenge-Rukoma ugiye gushyirwamo Kaburimbo

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Umuhanda Gacurabwenge-Rukoma ugiye gushyirwamo Kaburimbo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko umuhanda Gacurabwenge – Remera Rukoma ugiye gushyirwamo kaburimbo.

Mu Kiganiro n‘abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga, 2025 Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwavuze  ko bugiye gukora umuhanda uva Gacurabwenge, werekeza ku Bitaro bya Remera Rukoma.

Ni umuhanda ushamikiye ku muhanda mugari wa kaburimbo wa Kigali – Muhanga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel, avuga ko barangije gukora inyigo yo kubaka uyu muhanda usanzwe ari uw’ibitaka kugira ngo ushyirwemo kaburimbo.

Ati ”Ubu inyigo yarangiye gukorwa, igisigaye ni ugushaka aho tuvana ingengo y’imari.”

Niyongira avuga ko amafaranga yo kuwukora azatangwa n’Akarere ka Kamonyi. Ati ”Inyigo twakoze igaragaza ko umuhanda uzuzura utwaye miliyari 9Frw.”

Cyakora uyu muyobozi avuga ko aya mafaranga ashobora kwiyongera ikorwa ry’umuhanda ritangiye. Avuga ko mu gihe bashakisha aho ingengo y’imari yo gukora umuhanda izava, batangiye kuwufata neza ku buryo buhoraho hirindwa ko ukomeza kwangirika.

Gusa hari undi muhanda wa kaburimbo wagombaga kuva  Gihara – Nkoto umaze igihe waradindiye.

Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko idindira ryawo ryatewe n’ibikorwaremezo birimo impombo z’amazi n’inkingi zifata insinga z’amashanyarazi biri hafi y’uwo muhanda rwiyemezamirimo atarabonera ubushobozi bwo kubyimura.

Cyakora bukizeza abawuturiye ko imirimo yo kuwukora izarangirana n’ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2025.

Umuhanda Gacurabwenge -Remera Rukoma, Akarere gateganya gushyiramo kaburimbo ufite uburebure bwa kilometero icyenda, ukaba warakunze kwangirika mu gihe cy’imvura, kandi ukagira ivumbi ryinshi mu zuba.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Yisangize abandi