Umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120 n’inzu muri Kigali “yarabuze ngo afungwe”

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Niyitegeka Eliezer ushakishwa hashize amezi atatu yarabuze

Umugabo w’umukire witwa Niyitegeka Eliezer utunze imodoka zirenga 25, ibibanza birenga 120, amazu n’ibindi arahigishwa uruhindu ngo afungwe nkuko urukiko rwabitegetse ariko yaburiwe irengero.

Izina Eliezer Niyitegeka ryumvikanye mu Itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza imisoro, icyaha cy’iyezandonke, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’ibindi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kane 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, kuva icyo gihe kugeza magingo aya icyo cyemezo ntikirashyirwa mu bikorwa kuko atarafatwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko inzego zibishinzwe zamushatse ngo zimufate afungwe arabura.

Kugeza magingo aya iyo ubajije abamuzi ntawuhuza n’undi igihugu yaba yihishemo, cyakora bahuza ko yaba ari hanze y’u Rwanda atari mu gihugu imbere.

Eliezer Niyitegeka ufatwa nk’umukire kuko atunze imodoka zirenga 25, ibibanza birenga 120, inzu zirimo igorofa, n’ibindi.

Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB dosiye iyishyikiriza Ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ndetse n’imitungo ye yose irafatirwa.

Umucamanza yaje gutegeka ko Eliezer Niyitegeka akurikiranwa adafunze maze arafungurwa.

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe bwahise bujurira mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye, bugaragaza ko icyemezo cyafunguye Eliezer by’agateganyo atari cyo.

Eliezer ataraburana mu bujurire RIB yongeye kumufunga ari kumwe n’abandi babiri, dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana, ariko Ubushinjacyaha burekura Eliezer Niyitegeka na bagenzi be ari bo Alexandre Manirabaruta na William bari bafunganwe, bose bigishaga gutwara imodoka.

Eliezer kandi ari kuburana mu bujurire nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha akekwaho, yaba yarabikoze urukiko rutegeka ko yakurikiranwa afunze by’agateganyo.

Inzego zibishinzwe zatangiye kumushakisha hashize amezi arenze atatu ntaraboneka.

Ubushinjacyaha buvuga ko imitungo afite yayigwijeho binyuze mu nzira zitari zo kuko yaniyitiriye ubuyobozi bw’abigishaga imodoka bakanigisha gutwara moto kuri sitade ya Nyanza, maze buri kinyabiziga cyabaga kiri bukoreshwe ikizamini kigasoreshwa amafaranga ibihumbi icumi (Frw 10,000) ayo mafaranga akayifunga ndetse nta nayatangire inyemezabwishyu (facture).

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko imodoka itaratangaga ayo mafaranga yafatirwaga ibihano na Eliezer rimwe na rimwe akaba yayifunga.

Ubushinjacyaha bumushinja ko yanyereje amafaranga arenga miliyoni 300Frw aho imodoka zirenga 36 zasoreshwaga buri munsi mu gihe kirenga imyaka ibiri, aho bunemeza ko ariho yakuye iriya mitungo afite i Kigali.

Eliezer Niyitegeka we aburana ahakana ibyo aregwa, avuga ko we n’abandi bigishaga imodoka kuri sitade ya Nyanza bakoze inama biyemeza kujya batanga amafaranga, gusa ayo mafaranga atari we wayakaga cyangwa ngo ayakire kandi ayo mafaranga yifashishwaga nko kugura ibikoresho birimo amakona, intebe n’ibindi.

Eliezer kandi avuga ko ayo mafaranga yakwaga hari harashatswe ahandi bimukira baratangiye kuhakodesha ngo bazajye bahigishiriza gutwara ibinyabiziga, banahakorere ibizamini byo gutwara.

Eliezer kandi yemeza ko ayo mafaranga yakwaga yabikwaga kuri banki.

Eliezer mu rukiko ntiyahakanye ko imitungo yaregwaga atayitunze, ahubwo yemeza ko yayikoreye, anaka inguzanyo mu mabanki aho yanemezaga ko afite ideni rya banki, kandi yari umuyobozi w’iseta (Site Manager) yabitorewe.

Eliezer Niyitegeka uri guhigishwa uruhindu ariko akaba yaraburiwe irengero, ni umuntu wavuzwe cyane muri Nyanza mu bijyanye no kwigisha ndetse no ku bashaka ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.

Yari ayoboye koperative yitwa United Driving school.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *