Umusore utangaje! Amaze gutera ibiti 2,470 ku muhanda wa Kivu Belt

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Umusore wiyemeje gutera ibiti ku muhanda wa Kivu Belt

Nyamasheke: Umusore umaze gutera ibiti 2,470 ku muhanda wa Kivu Belt yasabye urubyiruko kumva akamaro ko gutera igiti.

Mushimiyimana Claude ni umusore w’imyaka 25 wo mu kagari  ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yiyemeje kubungabunga ibidukikije abinyujije mu gutera ibiti ku mihanda.

Uyu musore yiga muri Kaminuza ya RP Kitabi College, ishami rya Rusizi, mu ishami ryo  kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo yiga, amaze gutera ibiti 2,470 ku muhanda w’umukandara w’ikiyaga cya Kivu ‘Kivu belt road’ mu murenge wa Kirimbi.

Aganira na UMUSEKE yavuze ko ku bw’urukundo akunda urusobe rw’ibinyabuzima yatangiye abagarira ibiti byari byaratewe kuri uyu muhanda.

Ati: “Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2024 natangiye mbagarira ibiti byari biteye mu rwego rwo kubibungabunga, nyuma nza kubona bidahagije ntangira gutera ibindi. Maze gutera ibiti by’ubwoko butandukanye 2470 ku muhanda w’ibilombetero biri hagati ya 4-5 maze kuhatera ibiti 1,035 kuri za ruhurura ziri aho hafi naziteyeho ibiti 1,435.”

Yakomeje avuga ko atangira iki gikorwa yacibwaga intege n’abamubonye, we akomeza umurimo we, kuri ubu ngo batangiye kumva umumaro wo gutera ibiti.

Ati: “Nabitangiye abantu benshi bansha intege, ariko ubu batangiye kumva akamaro ko gutera ibiti abaturage bose nagiye nigisha bahitaga bansaba ko nabafasha kubona ibiti ngo na bo bajye kubitera mu mirima yabo, ariko nta bushonozi nari mfite kuko nanjye nabisabaga muri Croix Rouge.”

Yakomeje akebura abumva ko gukorera igihugu bisaba kuba bafite amafaranga menshi

Ati: “Nta mafaranga menshi byantwaye, nakoresheje imbaraga z’umubiri, nagiye mbyikorera nkacukura imyobo nkanabyiterera, ndetse nkajya kubyitwarira ku igare. Natangiraga kubitera saa moya za mu gitondo (07h00 a.m) nkageza saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (saa 18h00) nabikoraga nitanga nagira ngo nereke abantu ko kugira ngo dukorere igihugu cyacu bidasaba kuba dufite amafaranga menshi, cyangwa ari uko twakemuye ibibazo byacu ku giti cyacu, ahubwo bidusaba kwigomwa.”

Mu butumwa yatanze yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurinda ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije babinyujije mu bikorwa byo gutera ibiti.

Ati: “Gutera igiti ni igikorwa gito ariko gifite umumaro munini kirengera isi yacu, kigatanga umwuka mwiza duhumeka, kikagabanya ihindagurika ry’ibihe, ndetse kikagira uruhare mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Ntabwo akangwa n’izuba, ashyize imbere kugera ku ntego ye
Bimwe mu biti yeteye bimaze gukura
Avuga ko nta bushobozi afite bwo gukora pepiniere, ibiti yateye abisaba muri Croix Rouge
Igare rye riramufasha mu gutwara ibyo biti

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *