Umuyobozi wavuzweho gukora udushya yirukanwe mu kazi

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ibiro by'Akarere Ka Nyanza

Nyanza: Umuyobozi wavuzweho udushya dutandukanye yirukanwe mu kazi aho yandikiwe ashinjwa kugira umusaruro muke mu myaka itatu iheruka.

Iyirukanwa mu kazi ka leta ku wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Runga, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza witwa Uwamukiza Benjamin ryabaye taliki ya 30 Nyakanga, 2025.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko mu ibaruwa yirukana uriya muyobozi harimo kumushinja umusaruro muke mu kazi.

Uriya gitifu wirukanwe yari avuye mu gihano cy’amezi atatu adahembwa, atanakora bimwe mu bihano bisanzwe bihabwa abakozi ba leta aho naho yaziraga umusaruro nkene.

Yari amaze ukwezi n’iminsi cumi n’itanu agarutse mu kazi.

Mu ibaruwa yahawe yasabwe ko azakora ihererekanyabubasha taliki ya 01 Kanama 2025 maze ibyangombwa byose akabiha uzamusimbura by’agateganyo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi yabwiye UMUSEKE ko uriya muyobozi yirukanwe azira umusaruro muke yagize mu myaka itatu iheruka, aho bamukoreye isuzuma babona yagize umusaruro muke.

Bimwe mu byo gitifu wirukanwe azibukirwaho

Gitifu Benjamin yari amaze imyaka itandatu mu kazi ari gitifu aho yagiye avugwaho udushya dutandukanye nkaho yayoboraga akagari ka Mbuye mu murenge wa Kibirizi, mu karere ka Nyanza.

Yatumiye abantu ko azasezerana n’umugore ndetse n’uwo mugore na we atumira abantu ko azasezerana mu mategeko, ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge bubizi abatumirwa baraza ariko kuri uwo munsi wo gusezerana gitifu w’akagari yanga gusezerana ku mpamvu yavugaga ko atabishaka, ibirori birasubikwa.

Gitifu wirukanwe kandi yahise yimurirwa kuyobora akagari ka Rurangazi, mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Yaje guhamagaza umugore aza kumusura, maze uwo mugore amwatse itike yanga kuyimuha biba ngombwa ko bamwe mu bakozi bakorana barimo n’ab’umurenge bayiteranyiriza uwo mugore abona gutaha.

Uriya gitifu w’akagari wirukanwe yahise ajyanwa kuyobora akagari ka Runga ari nako yirukaniwemo. Kumwirukana byabanjirijwe  no guhanwa amezi atatu adakora, atanahembwa.

Gitifu yirukanwe mu kazi nta mugore afite byemewe n’amategeko. Twagerageje kuvugisha uriya gitifu wirukanwe mu kazi ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi