Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye uturere dutandukanye tw’u Rwanda kwigira ku Karere ka Bugesera mu guhuza ibikorwa by’ubukungu na siporo, hagamijwe iterambere rirambye.
Ibi yabigarutseho ku wa 29 Kamena 2025, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ngarukamwaka ry’iminsi itatu ryaberaga mu Karere ka Bugesera, ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera kuri 72.
Rwego yavuze ko guhuza siporo n’ubukungu ari uburyo bwiza bwo guteza imbere imibereho y’umuturage binyuze mu kugira ubuzima buzira umuze, kwihangira imirimo no guteza imbere impano.
Yavuze ko irushanwa “20 Km de Bugesera”, ryabimburiye isoza ry’imurikabikorwa, ari urugero rwiza rw’uko siporo ishobora no gufasha mu iterambere ry’ubucuruzi.
Irushanwa ngarukamwaka ryiswe ‘20 Km de Bugesera’ ryabaga ku nshuro ya 7, ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abasiganwa ku maguru biruka Ibilometero 20, 8, na 5.
Abasiganwa bishimisha hamwe n’abasiganwa ku magare bakora urugendo rureshya n’ibilometero 40, mu gihe abakobwa, abahungu ndetse n’abafite ubumuga bagenda ku ntera y’ibilometero 4.
Iri rushanwa rimaze kubaka izina, ritegurwa ku bufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera n’Umuryango utari uwa Leta, Fondation Gasore Serge.
Rwego yavuze ko rikwiye kwigirwaho kugira ngo rigere mu gihugu hose, nubwo hari andi marushanwa atandukanye abera hirya no hino.
Ati: ” Rero, kugira ngo dukomeze kugira siporo umuco kandi tunabe icyo gicumbi cya siporo, ni ngombwa ko n’abandi bose bafatiraho, babyigireho kandi bibabere urugero.”
Yakomeje agira ati:“Ibi bikorwa byerekana uburyo siporo itanga umusaruro urenze gusa imyitozo ngororamubiri. Ni n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi, kongera ubusabane, no guteza imbere impano z’abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigomba gushyigikirwa, cyane ko bisigaye ari umusingi wo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu rwego rw’uturere.
Ati:“Dufite gahunda ya Leta y’iterambere ryihuse isigaje imyaka ine. Dukeneye ibikorwa nk’ibi bifasha kwihutisha impinduka zishingiye ku muturage.”
Niyobuhungiro Pantaleon, Umuyobozi wa kompanyi y’urubyiruko ikora intebe mu mapine ashaje, yavuze ko iryo murikabikorwa ryabafashije kumenyekanisha ibikorwa byabo no kungukira ku bunararibonye bw’abandi.
Ati:“Twabonye umwanya wo kumenyekanisha ibyo dukora, tuganira n’abakiriya ndetse tunabafasha guhindura imyumvire, cyane cyane ku batari basobanukiwe neza serivisi dutanga.”
Mukasangwa Eliminata na we yavuze ko bungutse ubumenyi bushya kandi biteguye kubukoresha mu kunoza ibyo bakora.
Ati:“Turifuza ko iri murikabikorwa ryajya riba byibura kabiri mu mwaka, rikanahuzwa n’imikino, kuko twasanze rifite akamaro kanini mu iterambere ry’imishinga yacu ndetse no ku buzima rusange.”
Perezida wa JADF Bugesera, Murenzi Emmanuel, yashimye imikoranire myiza n’ubufatanye n’Akarere, avuga ko iri murikabikorwa ryabaye ikiraro gihuza abaturage n’abatanga serivisi zitandukanye.
Ni mu gihe abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagira mu guteza imbere abaturage n’Akarere, by’umwihariko binyuze mu mishinga izamura ubukungu, imibereho myiza n’ubumenyi bw’abaturage.




DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i BUGESERA