Ikigo Vivo Energy Rwanda, gicuruza ibikomoka kuri petrol n’andi mavuta aboneka kuri station Engen na Shell mu Rwanda cyagaruye ubukangurambaga bwo gutanga ibitekerezo ku bantu bose bakigana bwiswe “Voice That Counts”.
Ijwi ryawe rifite agaciro, “Voice That Counts” mu magambo ahinnye (VTC), ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena, 2025 kuri Station Engen 250 iherereye Kicukiro, ahazwi nka Sonatube.
Umukiliya ugana kuri Engen azajya abona abakozi bafite amakarita, bamwereke code yanditswe mu ikoranabuhanga rya (QR) hanyuma akoresheje telefoni ye abashe kubisoma abone inyandiko iriho ibibazo, ubundi asubize mu buryo bwo gutanga ibitekerezo bye kuri serivise yahawe. Ashobora no gutanga ibitekerezo asuye urubuga www.talktoengen.com.
Muhirwa Linda Black, ushinzwe Gushaka amasoko n’Itumanaho (Marketing and Communications Manager) mu kigo Vivo Energy Rwanda-Engen, avuga ko ubu bukangurambaga babutangije mu buryo bwo gukusanya ibitekerezo biri mu bakiliya babo, kugira ngo bamenye ibyo batekereza kuri serivise bahabwa kugira ngo bamenye niba ihagije, bayishimiye cyangwa hari ibindi byanozwa cyangwa ibindi bakeneye bidahari.
Ati “Voice That Counts 2.0 yari isanzwe ihari ariko yongewemo imbaraga niyo mpamvu twongeye kuyimurika uno munsi. Engen impamvu ihagaze uku muyibona ni ibitekerezo abakiliya bacu bagiye baduha, …Engen buri munsi duhura n’abakiliya iyo abakiliya bacu bishimye ibicuruzwa byacu biragenda.”
Muhirwa Linda Black avuga ko ibitekerezo bakiriye bagenda bakabisoma bakamenya icyo abakiliya bifuza, ibyo bashimye bagakomeza kubinoza, ibyo basabye bindi na byo bigahabwa agaciro kabyo.
Umwe mu bakiliya ba Engen yabwiye UMUSEKE ko yishimiye uko yakiriwe kuri Station Engen 250. Uretse kumuha amavuta y’imodoka yari aje kugura, yanahanaguriwe ikirahuri cy’imbere ku modoka ye.
Yagize ati “Ndi umukiliya wa Engen mfite n’ikarita yabo, serivise batanga ni nziza ntacyo nazinengaho. Iyo bampaye essence sinze ngo ntinde cyangwa ngo nyibure ni ibyo.”
Kogerezwa imodoka yavuze ko ari byiza ati “Umenya aribwo bitangiye ariko bikomeje byaba ari byiza.”
Undi mukiliya utwara moto, avuga ko guha urubuga abakiliya bagatanga ibitekerezo ari byiza. Ati “Gusaba ibitekerezo ni byiza, kuko ushobora kugerayo ugahura n’imbogamizi ntibakwakire vuba, yenda ugatanga igikekerezo bakabikosora ubutaha bakajya bakira abantu buva kandi neza.”
Deborah Umuhoza umukozi wa Vivo Energy Rwanda ushinzwe ibikorwa byose bibera kuri Station yavuze ko “Voice That Counts” bisobanuye Ijwi rifite agaciro, kuri iyi nshuro bikaba byarashyizwemo imbaraga kugira ngo abakiliya bisanzure batange ibitekerezo byuzuye.
Ufite telefoni iyo amaze gusoma code ziri mu ikoranabuhanga rya QR, ahita abona inyandiko iriho ibibazo hanyuma akabisubiza akurikije uko yabonye serivise yahawe. Iyo nyandiko iteguye mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Igiportugali.
Deborah Umuhoza ati “Abakiliya bacu nk’uko tubibemerera ni abambere, umukiliya ni umwami kuri station zacu, icyo tubasaba ushobora kumva ko udafite umwanya ariko igitekerezo cyawe ni ingenzi kugira ngo tubashe kuguha serivise inoze kurushaho. Mukiliya ntuzibagirwe gufata iriya code (QR) ngo uduhe ibitekerezo.”
Uretse kunywesha essence kuri station za Engen haba hari aho umuntu yaguririra ibindi bitandukanye akenera mu buzima nk’amazi, imigati, haba n’amavuta ajya muri moteri haba ku modoka nini n’intoya na moto, ikindi abakiliya bafungurirwa capot y’imodoka bagasukirwamo amazi, bakogerezwa ibirahuri n’ibindi.
Vivo Energy Group ni ikigo gikora ku rwego mpuzamahanga, gikorera muri Africa y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba, Africa y’Iburasirazuba no mu majyepfo ya Africa.
Mu Rwanda, Vivo Energy ifite station hirya no hino mu gihugu kandi ngo nnaho itaragera izahagera mu gihe cya vuba.






UMUSEKE.RW