APR VC na Police WVC zatangiye neza irushanwa ryo Kwibohora

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR VC mu bagabo na Police WVC mu cyiciro cy’abagore, zakatishije itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibohora [Liberation Cup] nyuma yo gutsinda imikino itangiza iri rushanwa.

Ku wa Gatanu muri “Petit Stade i Remera”, ni bwo hatangiye irushanwa ryo Kwibohora mu mukino wa Volleyball [Liberation Cup] mu bagabo n’abagore. Kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa, habaye imikino ibiri, umwe mu bagabo n’umwe mu bagore.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-0 [25-18, 25-20 na 25-12] maze ihita ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma ikazahura n’iza gutsinda indi hagati ya APR WVC na RRA WVC.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Ingabo yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 [25-21, 25-21, 21-25 na 25-17] na yo ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo. Igomba gutegereza n’iza gusezerera indi hagati ya Police VC na REG VC ziza gukina uyu munsi Saa Moya z’ijoro.

Abakobwa ba Kepler WVC batanze byose ariko arushwa na Police WVC
Nyamara receptions zari zakozwe neza
Banyuzagamo bagakora amanota ariko nta seti n’imwe babonye
Kepler WVC yatsinzwe amaseti 3-0
Police WVC ubwo yishimiraga intsinzi yari ibonye
Bakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma mu irushanwa ryo Kwibohora
Abakunzi ba Volleyball baba babonye umwanya wo kuza koza amaso
Kiba ari igihe cyo kujya kuruhuka mu mutwe
Dusenge Wycliff wa Kepler VC, ntako atagize
Ni umukino woroheye APR VC
Block za Ivan na bagenzi be nta bwo zari zihagije
Service
Ni umukino warimo ubuhanga
APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa “Liberation Cup”
Kepler VC yatsinzwe amaseti 3-1

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *