Ikipe ya APR VC mu bagabo na Police WVC mu cyiciro cy’abagore, zakatishije itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibohora [Liberation Cup] nyuma yo gutsinda imikino itangiza iri rushanwa.
Ku wa Gatanu muri “Petit Stade i Remera”, ni bwo hatangiye irushanwa ryo Kwibohora mu mukino wa Volleyball [Liberation Cup] mu bagabo n’abagore. Kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa, habaye imikino ibiri, umwe mu bagabo n’umwe mu bagore.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-0 [25-18, 25-20 na 25-12] maze ihita ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma ikazahura n’iza gutsinda indi hagati ya APR WVC na RRA WVC.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Ingabo yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 [25-21, 25-21, 21-25 na 25-17] na yo ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo. Igomba gutegereza n’iza gusezerera indi hagati ya Police VC na REG VC ziza gukina uyu munsi Saa Moya z’ijoro.















UMUSEKE.RW