Kigali igiye kuberamo iserukiramuco mpuzamahanga ry’imbwa

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’imbwa ryiswe ‘Dog Fest Kigali’, rigamije kwigisha abantu uburyo bwo kwita ku mbwa neza, ndetse n’akamaro k’izi nyamaswa zimaze ibinyejana zibana n’abantu.

Iri serukiramuco rizaba ku wa 14 Nzeri 2025, ahitwa Amashyo Grounds mu Murenge wa Kimoronko kuva saa yine za mu gitondo (10h00 a.m) kugeza saa kumi z’umugoroba (16h00), aho kwinjira bizaba ari Frw 7,000 ku muntu.

Gahamanyi Eric, washinze Dog Haus yateguye iri serukiramuco yabwiye UMUSEKE ko Dog Fest Kigali 2025 izakira abaturutse mu Rwanda, ndetse no mu karere, harimo abacuruza imbwa baturutse muri Uganda n’abatoza bazo baturutse muri Kenya.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwita ku mbwa ni uguteza imbere imibereho myiza y’inyamaswa .”

Gahamanyi asobanura ko ku muntu ushaka kuzatuma imbwa ye yimurika, cyangwa uwifuza kwitabira gusa asabwa Frw 7,000.

Ati “Ayo mafaranga atanga uburenganzira bwo kwitabira ibikorwa byose bya ‘festival’ birimo ibiganiro by’uburezi, imyiyereko y’imbwa (dog demonstrations), ndetse n’ibikorwa bishimisha imbwa hamwe na ba nyirazo. 

Abazazana imbwa zabo bazazimurika mu marushanwa atandukanye, naho abaza gusa nk’abarebera bazabasha kwiga no kwidagadura.”

Avuga ko kandi hazabaho umwanya wo kwerekwa imbwa z’amoko atandukanye, kumenya imiterere yazo, no kongera ubumenyi ku burere n’ubuzima bwazo.

Hazaba ibiganiro by’ubumenyi ku kwita ku mbwa neza no kubahiriza uburenganzira bwazo.

Abahanga mu mibereho y’inyamaswa basobanura imbwa nk’inshuti ikomeye y’umuntu, ikaba imwe mu nyamaswa nkeya mu ndyanyama umuntu yashoboye kwiyegereza, akayishinga imirimo irimo kurinda urugo. Imbwa zikoreshwa mu kazi gakomeye nko gucunga umutekano, gutahura ibisasu n’ibiyobyabwenge.

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’imbwa
Yisangize abandi