Mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe abantu bane bakekwaho gucuruza urumogi, aho bafatanywe udupfunyika 876.
Aba bafashwe tariki ya 2 Nzeri 2025, mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi, bafatwa baruzaniye abakiriya babo nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabyemereye UMUSEKE.
Yavuze ko abafashwe barimo uw’imyaka 25 y’amavuko, uwa 30, uwa 34, n’uwa 26 y’amavuko.
Ati “Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo baruzaniye abakiriya babo batuye muri iyi Mirenge, aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”
CIP Gahonzire yavuze ko Polisi y’ u Rwanda ishimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa.
Ati “Polisi kandi iraburira abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza, kunywa, kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge. Bakwiye kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko bahagurukiwe kandi amayeri yose bakoresha arazwi bityo ntaho bizihishira.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.
UMUSEKE.RW
