UPDATES: Maitre Michella wunganiye aba banyarwandakazi yabwiye UMUSEKE ko ari umunezero, ko ubu baremye cyane.
Ati “Ibyagombwa byari bisigaye byabonetse. Ambassade yabo hano nk’uko yababaye hafi muri byose, yameye kubafasha kugera ku mupaka.”
Inkuru yabanje: Abanyarwandakazi bari bamaze hafi amezi 7 bafungiwe mu Burundi, amakuru avayo aremeza ko ubutabera bwabagize abre ku cyaha cy’ubutasi bashinjwaga, mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu bari biyambaje UMUSEKE ngo ubakorere ubuvugizi.
Chantal Nyirahabineza ubusanzwe wakoraga akazi k’ubushoferi, icyo gihe yari yanze kudutangariza amazina ya mugenzi we bafunganywe, ariko UMUSEKE wamenye ko yitwa Olive.
Chantal utuye ku Ruyenzi, mu Rugazi mu karere ka Kamonyi, yafatiwe i Burundi tariki 07/02/2025 ubwo yari yagiye mu bukwe bw’inshuti ye, ndetse ngo yari asanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza i Burundi.
Umwe mu bahaye amakuru Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald, yamubwiye ko hari inkuru nziza ko bariya Banyarwandakazi ubutabera bwabagize abere mu isomwa ry’urubanza rwabaye tariki 29 Kanama, 2025, bubahanaguraho icyaha cy’Ubutasi bashinjwaga.
Yamubwiye ko barekuwe ariko inyandiko z’inzira zabo (passports) batarazisubizwa. Me Michella ubaburanira ngo aracyakurikirana izo nyandiko z’inzira.

UMUSEKE wavuganye n’umwe mu bantu bahafi wafashije bariya bagore bafungiye muri gereza ya Gitega, atubwira ko ari impamo ko ku wa Mbere barekuwe.
Yagize ati “Baragiye! Nta bandi Banyarwanda bahari ni bariya, baratashye. Nari maze kuhabona Abanyarwanda bane, barabarekuye.”
Chantal Nyirahabineza ubusanzwe yari umushoferi w’amakamyo manini atwara amavuta ya petrole, akorera Sosiyete ya African Oil, akaba akora ingendo ndende, i Lubumbashi, i Goma, muri Tanzania, n’ahandi.
Icyo gihe yabwiye UMUSEKE ko gereza ya Gitega ibamo ubucucuke, kandi ubuzima bw’abayifungiyemo bugoranye.
Abagore b’Abanyarwandakazi bisanze bafungiwe i Burundi “mu maherere” (AUDIO)
UMUSEKE.RW
