Muhanga: Basabwe gukaza amarondo no kwirinda ubucukuzi butemewe

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Abaturage babwiye Inzego ko Ubutaka bw’Imirima yabo bwigabijwe n’abanyogosi

Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga n’iz’Umutekano zasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bahatakariza ubuzima.

Hari mu nteko y’abaturage i Nyamasheke, Akagari ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro, ahaherutse kwicirwa umuntu wagabye igitero mu Kirombe cy’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Ingabo wungirije mu Ntara y’Amajyepfo, Major Tinte Emmanuel, avuga ko umutekano u Rwanda rufite urusagurira amahanga, kuko abenshi bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, Sudani na Centre Afrique.

Yavuze ko byaba bibabaje kubona abaturage bananirwa kwicungira umutekano, ko badohotse gukora amarondo, aho usanga abayarara ari mbarwa.

Ati:“Iyo amarondo adakoze neza, nitwebwe bigarukaho mukumire abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, SSP Mayira Jean de Dieu, avuga ko nta minsi ibiri ishobora gushira batumvise inkuru y’umuturage wagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro agiye kuyiba.

Yagize ati:“Muri iyi nteko abasore banyu bari hehe ko batayijemo? ndabona abayitabiriye biganjemo abasaza n’abakecuru gusa bivuze ko bagiye mu bucukuzi bw’amabuye butemewe”.

Yabwiye abaturage ko abakora ibyo bikorwa bibeshya kubera ko aho bataha hazwi kandi ko ntawe bashatse ngo bamubure.

Ati: “Nta muturage wahungabanya umutekano ngo bimuhire. Musabe ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwubahirije amategeko, babibahe”.

SSP Mayira yavuze ko, usibye abo bita abanyogosi bishora muri ibyo bikorwa, mu midugudu hari ikibazo cy’ubujura gihangayikishije abayituye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yabwiye abaturage ko ikibazo cy’umutekano mu bucukuzi buke gishingiye ku burere buke ababyeyi baha abana babo.

Ati: “Umutekano wa mbere ni uw’inda; niba umwana arya ntahage ejo, ni we uzasanga yishoye muri ubwo bujura”.

Muri uyu Murenge wa Mushishiro habarizwa kampani z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 5, muri zo ebyiri zifite ibyangombwa byo ukora, izindi eshatu zirafunze kubera ko zituzuje ibisabwa.

Major Emmanuel Tinte avuga ko iyo amarondo adakozwe bigira ingaruka
SSP Mayira Jean de Dieu avuga ko nta muturage wahungabanya Umutekano ngo bimuhire
Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric
Abaturage babwiye Inzego ko Ubutaka bw’Imirima yabo bwigabijwe n’abanyogosi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RWi Muhanga.

Yisangize abandi