Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yasabye abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere, kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amarushanwa y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
Mbere y’uko umwaka w’imikino 2025/2026 utangira, inzego zirimo Ferwafa ireberera ruhago yose y’u Rwanda ndetse n’Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’abagabo mu Rwanda, Rwanda Premier League, bahuye n’abasifuzi bagirana ibiganiro.
Ibiganiro izi mpande zose zagiranye, ni ibyo kunoza imikorere n’imikoranire kugira ngo umwaka w’imikino 2025/2026 uzagende neza kurusha ushize, cyane ko igice cyakunze gutungwa urutoki ari icy’imisifurire.
Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice ubwo yaganirizaga aba basifuzi, yabibukije ko kuba inyangamugayo ari ikintu cy’ingenzi mu buzima ndetse abasaba ko imanza bazacira amakipe muri uyu mwaka w’imikino, bazazica bararamye.
Yabibukije ko mu rwego rwo kugira ngo imikoranire irusheho kugenda neza, agahimbazamusyi bahabwa kagiye kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi bazakomeza gufashwa mu myitozo ya bo ya buri munsi ibafasha gukomeza kuzamura urwego.
Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026, izatangira ejo, tariki ya 12 Nzeri 2025. Ikipe ya Gorilla FC izatangira yakira AS Muhanga Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uhanzwe amaso, ni uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025 Saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.


UMUSEKE.RW
