Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwategetse ko umugabo ukekwaho gutema no gusambanya umugore afungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nzabahimana Gilbert alias Salim icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, ndetse n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Icyaha bikekwa ko cyabereye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nzabahimana yari kumwe n’umugore mu kabari maze Nzabahimana amusaba ko bajya iwe ngo amubikurize amafaranga ibihumbi bitanu, bagezeyo Nzabahimana ahirikira mu nzu uriya mugore maze amusaba ko baryamana.
Umugore yaranze Gilbert atangira kumukubita undi yemera ko baryamana, ariko amusaba ko bakoresha agakingirizo maze Nzabahimana aranga ahubwo aramutema umugore yemera ko basambana.
Nzabahimana Gilbert mu rukiko yahakanye icyaha aregwa, avuga ko atasambanyije uriya mugore ku gahato ahubwo bumvikanye kandi na byo yabikoze kuko bombi bari basinze, ndetse amuha amafaranga ibihumbi bibiri kandi ko nubwo uriya mugore yakomerekeye kwa Nzabahimana Gilbert ariko atazi icyamukomerekeje.
Nzabahimana kandi mu rukiko yerekanye amasezerano yakorewe imbere ya noteri agaragaza ko umugore umurega yamuhaye imbabazi.
Ubushinjacyaha aya masezerano bwayateye utwatsi buvuga ko uyu mugore yemeye kuyasinya kubera igitutu cy’umuryango wa Nzabahimana, aho hari handitse ngo ‘Nshingiye ko umuryango wa Gilbert wanyitayeho’.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Byumvikane neza ko ayo masezerano yakozwe kubera igitutu cy’umuryango.”
Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza ni uko urukiko rubibona
Urukiko ruvuga ko rusanga Nzabahimana Gilbert mu bugenzacyaha (RIB), mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko imvugo ze zidahura.
Mu bugenzacyaha Nzabahimana yavuze ko yabonye uriya mugore amwikangamo umujura, aramuhirika agwa hasi arakomereka.
Mu bushinjacyaha kandi Nzabahimana yavuze ko yatahanye n’uriya mugore basinze bagwa agacuho (bararyama barasinzira) aho Nzabahimana we akangukiye asanga umugore afite ipasi, aramuhirika agwa kuri mari iba ari yo imukomeretsa.
Mu rukiko Nzabahimana Gilbert ho yavuze ko uwo mugore yakomeretse ariko Nzabahimana atazi icyamukomerekeje.
Hari abatangabuhamya bavuze ko babonye uriya mugore yakomeretse bikabije afite igisebe.
Hari umutangabuhamya kandi uvuga ko mu gicuku uriya mugore urega, yagiye kureba uriya mutangabuhamya amubwira ko yakomeretse kandi yakomerekeye kwa Nzabahimana akanamukoresha imibonano mpuzabitsina, maze na we ajya kureba abandi bagezeyo, Gilbert Nzabahimana yanga kubakingurira baramurarira bucyeye arafungura.
Raporo y’urwego rw’umudugudu ivuga ko nk’ubuyobozi bwaregewe bujya kwa Nzabahimana bakomanze yanga kubakingurira kuko yariho akoropa amaraso, gusa yaje gufungura na bo baramufata bamushyikiriza inzego z’ubutabera bityo urukiko rugasanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Urukiko rwasuzumye niba Gilbert Nzabahimana yakurikiranwa afunzwe, ruvuga ko iriya nyandiko idakwiye guhabwa agaciro kuko muri iriya nyandiko harimo ko yakorewe imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse yanakomerekejwe kandi Gilbert Nzabahimana we ntiyigeze yemera ko yabikoze, bivuze ko atanemera ibyaha akekwaho ko yabikoze cyangwa ngo yicuze, bityo hisunzwe ingingo z’amategeko Gilbert Nzabahimana agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nzabahimana Gilbert alias Salim akekwaho icyaha, rwemeza ko agomba gukurikiranwa afunzwe. Urukiko rwategetse ko Gilbert akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu igororero.
Nzabahimana Gilbert yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, akaba yaburaniraga mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
