Uruhande rwa Micomyiza rwatsinze impaka zo gusemura icyemezo cy’urubanza rwe

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Micomyiza aburana ahakana ibyaha aregwa

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwemeye ubusabe bwa Micomyiza Jean Paul wazamuye impaka asaba ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo muri Sweden, cyaje kiri mu rurimi rwaho cyasemurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Iki cyemezo cyasomwe uruhande rwa Micomyiza Jean Paul n’abunganzi be ari bo Me Rwigema Vincent, na Me Karuranga Salomo n’uhagarariye Ubushinjacyaha badahari.

Urukiko rwavuze ko Micomyiza Jean Paul yasabye ko icyemezo cy’urukiko rwo muri Sweden (niho Micomyiza yabanje kuburanira mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda) cyoherejwe mu Rwanda, ariko kiri mu rurimi rwoho cyasemurwa kigashyirwa mu rw’Ikinyarwanda, bityo hakamenyekana ibyaha Micomyiza Jean Paul akwiye gukurikiranwaho mu rubanza arimo kuburana mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Sweden kugira ngo Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ azanwe kuburanira mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo muri Sweden cyaraje kiri mu rurimi rwaho cyasemurwa mu Kinyarwanda nta kibazo.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rusanga amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu aho bagomba kuburana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ariko umuburanyi woherejwe kuburanira mu Rwanda agomba kuburana mu rurimi yifuza ariko urukiko rugakenera umusemuzi ubishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Urukiko rushingiye ko umuburanyi woherejwe mu Rwanda kuhaburanira agomba guhabwa igihe, ndetse n’ibindi byamufasha biteganywa kugira ngo yiregure kandi hagomba gukoreshwa ururimi rw’urukiko ari rwo rw’Ikinyarwanda, urukiko rusanga kuba Micomyiza yifuza ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo muri Sweden kiri mu rurimi rw’icyo gihugu cyashyirwa mu rw’Ikinyarwanda bikwiye kubanza gukorwa mbere y’uko urubanza rukomeza, kandi ari uburenganzira bwa Micomyiza Jean Paul.

Icyemezo cy’urukiko

Rwemeje ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo mu gihugu cya Sweden cyafashwe taliki ya 21/12/2021 kiri mu rurimi rw’icyo gihugu kigomba gusemurwa Kinyarwanda bikozwe n’inzego zibifitiye ububasha zo mu Rwanda.

Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Jean Paul Micomyiza ruzakomeza taliki ya 2/12/2025.

Jean Paul Micomyiza ni Umunyarwanda woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Afite imyaka 52, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu karere ka Huye).

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ibyaha aregwa byose aburana abihakana. Afungiye mu igororero rya Nyanza ahazwi nka Mpanga, akaburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Impaka zikaze mu Rukiko, Micomyiza yasabye ko icyemezo cy’urubanza rwe gishyirwa mu Kinyarwanda

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi