Mu rwego rwo gushyigikira ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rayon Sports na APR FC zisanzwe ari abakeba, zaguriye amatike abafana ba zo n’ab’Amavubi bifuza kuzaza kuyashyigikira ejo kuri Stade Amahoro.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, hateganyijwe umukino uza guhuza Amavubi na Bénin mu guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, Gikundiro yatangaje ko yaguze amatike 7000 y’abafana ba yo bifuzaza gushyikira u Rwanda. Indi kipe yaguriye abafana ba yo amatike, ni iy’Ingabo yaguze angana n’ibihumbi 11.
Uretse aya makipe akomeje kugurira abafana ba yo amatike, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ribicishije kurib X, ryatangaje ko amatike yo mu bice birimo Sky Box, Executive Seats, Business Suite na V.VIP, yamaze gushira ku isoko.
Itsinda C ririmo u Rwanda, riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo mu gihe Amavubi afite 11 anganya na Nigeria.
Ubwo aya makipe yombi aheruka guhurira muri Stade Amahoro, hari mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika 2025. Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1.



UMUSEKE.RW
