Abadepite bemeje amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ibihugu 12

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, hagamijwe kwagura ubufatanye n’imihahirane.

Ibyo bihugu ni Eswatini, Guinea Conakry, Georgia, Canada, Liberia, Malawi, Mali, Oman, Pologne, Suriname, u Bufaransa na Zimbabwe.

Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, batoye aya mategeko ku wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimy Gasore, yasobanuriye Abadepite ko gusinya aya masezerano bigamije gutuma habaho uburyo bwemewe n’amategeko, bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byasinyanye amasezerano n’u Rwanda.

Ati “Hakurikijwe ingingo ziri mu Masezerano mpuzamahanga yerekeye iby’Indege za Gisivili, ikorwa ry’ingendo z’indege mpuzamahanga hagati y’ibihugu, risaba ko habanza kubaho amasezerano y’impande ebyiri cyangwa ay’impande nyinshi yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere.”

Akomeza agira ati “Bityo rero, aya masezerano aratanga umurongo wemewe n’amategeko uzatuma habaho ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali n’imijyi y’ibihugu byasinye aya masezerano”.

Yagaragaje ko kandi aya masezerano yatanga ubundi buryo ingendo z’indege zakorwamo mu gihe ikirere cy’Igihugu kimwe cyaba kitameze neza.

Kuzamura urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ni imwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, kuva mu 2024-2029.

Iyi gahunda ivuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo bikorerwamo na Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir.

Ibi bizajyana kandi no kwiyongera k’umubare w’abagenzi bakoresha RwandAir bakazikuba kabiri, bakava kuri miliyoni imwe bakagera kuri miliyoni 2.1 mu 2029, ndetse biteganyijwe ko RwandAir izongera ingano y’imizigo itwara.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi