Abafundi basabwe kwimika ubunyangamugayo

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Abafundi 500 bigiye ku murimo bahawe impamyabushobozi

Abakora umwuga wo kubaka bazwi nk’abafundi basabwe kwimika ubunyamwuga no kuba inyangamugayo bakitandukanya n’imigirire mibi bamwe mu bantu babaziho irimo kwiba ibikoresho no kutubaka neza mu gihe badahagarikiwe.

Ni impanuro bahawe ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, yahaga impamyabushobozi ‘certificate’ abafundi 500 bigiye ku murimo mu Mujyi wa Kigali.

Ni impamyabushobozi bahawe nyuma yo kumara igihe bakora akazi kabo ari nako bakoreshwa isuzumabumenyi muri gahunda y’iyo sendika, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board).

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, yavuze ko bafashe gahunda y’uko abafundi baba baratangiye ari abayedi, bakigira ku murimo nyuma bakoreshwa isuzuma bagaragaza ko hari ubumenyi bafite bagahabwa impamyabushobozi.

Ati “Uyu munsi 500 bahawe impamyabushobozi mu Mujyi wa Kigali. Iyi mpamyabushobozi ifite agaciro cyane ku mufundi, nka sendika bidufasha kubakorera ubuvugizi, gufasha mu kuvugana n’amasosiyete kugira ngo abahe amasezerano y’akazi ndetse no kubona akazi kuko aba afite ikimuranga.”

Hagenimana Jean Baptiste usanzwe ari umufundi mu Mujyi wa Kigali yabwiye UMUSEKE ko we n’abagenzi be bari bamaze igihe bigira mu kazi banagenzurwa ngo barebe niba bujuje ibisabwa bahabwe impamyabushobozi zibigaragaza.

Ati” Iyi mpamyabushobozi ikintu izatumarira ni uko izadufasha gukorera hirya no hino mu gihugu kuko tuzaba tugaragaza ko ibyo dukora twabyize ndetse tubifitiye ibihamya.”

Umugwaneza Florence ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, nawe akaba akora akazi ko kubaka avuga ko kuba bahawe impamyabushobozi bigiye guhindura uko bafatwaga n’abakoresha nk’abakora ibyo batazi.

Ati “Icyo igiye guhindura najyaga kwaga akazi bakambaza dipolome cyangwa impamyabushobozi nkayibura, nkaba mfite ubwoba ko nzirukanwa ariko ubu bwashize mbaye umukozi wemewe n’amategeko.”

Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, ifite abanyamuryango ibihumbi 83 muri abo abarenga gato ibihumbi 39 bakaba aribo babamaze gukoreshwa isuzuma bumenyi.

Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yavuze ko igihugu cyafashe umurongo wo gutuma urubyiruko rwakigira ku murimo mu kongera ubumenyi bukenewe ku isoko.

Ati “Muri iyi gahunda yo kwigira ku murimo ni uburyo buhari bwo gufasha na ba bantu batagiye mu ishuri mu mashuri asanzwe ariko bafite ubumenyi bigiye ku murimo. Kumenya icyo bashoboye bahabwa impamyabushobozi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board).

Uyu muyobozi muri MIFOTRA yavuze ko gahunda yo kwigira ku murimo yageze no mu bindi by’iciro by’umurimo birimo urwego rwo gucukura amabuye y’agaciro, abogosha, abakora iby’ubwiza, ababaji no mu badoda.

Yasabye abafundi kwitandukanya n’amanyanga no gukunda umugayo bibavugwaho

Ati “Iyo murebye abatekenisiye bagenda baza ku isoko ry’umurimo ikizere kigenda kiyongera mbere hariho imvugo itavuga neza umutekenisiye. Kubera ko muri ubu buryo mu mashuri ya RTB hazamo ikintu cyo kwigisha abantu ubunyangamugayo no kunoza umurimo, gukora neza ibyo ugomba gukora ukazana n’ubunyangamugayo rero niyo mpamvu twanabigarutseho.”

Akomeza agira ati “Umuntu agomba kugira ubumenyi buvanze n’ubunyangamugayo, bikomeza kongera ikizere mu bakoresha.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu, Guverinoma yavuze ko intego ari uguhanga imirimo 1.250.000, kugeza mu 2029. Ni ukuvuga ko hazahangwa nibura imirimo 250.000 buri mwaka.

Kugira ngo ibi bigerweho hazakorwa byinshi birimo guhuza uburyo bwo kwimenyereza umwuga binyuze mu kwigira ku murimo, kuzamura ubumenyi mu rubyiruko no kubihuza n’imiterere y’isoko ry’umurimo bizashimangirwa na gahunda zitandukanye harimo kwimenyereza umwuga, amahugurwa ajyanye n’ubumenyingiro, no gukomeza kongerera ubumenyi abakozi.

Guverinoma kandi yagaragaje ko ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro mu gihe gito (Vocational Training Centers-VTCs) bizongerwa bigezwe muri buri Kagari mu Gihugu hose.

Ibi bikazatuma umuntu wese ashobora kwiga mu gihe gito umwuga yifuza, hadashingiwe ku byo yize mbere.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi