Muhanga: Bamwe mu Baganga n’Abakozi b’Ibitaro bya Kabgayi bavuga ko batangiye guhabwa ibirarane bya miliyoni 100Frw arenga Leta ibabereyemo.
Bamwe muri abo Baganga n’Abakozi babwiye UMUSEKE ko ibi birarane bituruka mu kuzamurwa mu ntera (Horizontal Promotion) bari bamaze igihe barabibariwe ariko ntibabihabwa.
Umwe muri aba avuga ko aba mbere batangiye kubona ibyo birarane guhera ejo, abandi bakaba babibonye uyu munsi.
Umwe yagize ati: ”Jye ayo bari bambereyemo bayampaye yose, kandi biranshimishije.”
Mugenzi we avuga ko hari ababyumvise nk’inkuru bagiye kureba kuri za Banki bahemberwaho basanga atarahagera.
Yagize ati: ”Abenshi bavuze ko bayabonye ariko hari abatarayabona bashaka kumenya impamvu yatinze kubageraho.”
Uyu Muganga avuga ko hari na bamwe basanzwe babona umushahara nyuma y’iminsi 3 abandi bahembwe.
Cyakora akavuga ko hari abatangiye guhamagara bagenzi babo ko bayabonye bitewe n’amasaha y’akazi bahuriramo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko hashize iminsi ibiri bayabonye ko n’abo atarageraho byaba biterwa na Banki buri wese abarizwamo.
Ati: ”Uwavuze ko batarayabona byaba ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye ubuyobozi bugomba gusuzuma, ariko muri rusange abenshi bayabonye.”
Dr. Muvunyi avuga ko bimushimishije kuba abakozi b’Ibitaro bahawe ibi birarane bamaze igihe bishyuza.
Ubushize aba Baganga bavugaga ko bamenye amakuru ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabaga ko bayahabwa mu byiciro, ariko Ubuyobozi bw’Ibitaro burabihakana.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
