Abagore bakanyujijeho muri ruhago bagiye kwizihiza umunsi w’Umugore wo mu cyaro

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, abagore baconze ruhago mu myaka yashize, bazajya kwifatanya n’abatuye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba.

Buri tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Muri uyu mwaka, abatuye mu Karere ka Ngoma na bo batekerejweho hagamijwe kwibutswa ko ari ab’agaciro.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe riyobora Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, abagore bakiniye She-Amavubi n’andi makipe y’abagore muri rusange, bazawizihiriza muri aka Karere.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, hazakina amakipe abiri [Team Judith na Team Gloria]. Aba bombi ni amazina manini mu ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru [She-Amavubi].

Ikipe izatsinda indi ikegukana igikombe, izanahembwa 2,000,000 Frw mu gihe izaba iya Kabiri, na yo izahembwa 1,000,000 Frw. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Umugore ni uw’agaciro.”

Amwe mu mazina yitezwe kuzagaragara muri uyu mukino, harimo Komiseri Ushinzwe Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Nikita Gicanda, Nibagwire Sifa Gloria wahoze ari kapiteni wa She-Amavubi, Ingabire Judith wahoze ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu, Uwizeyimana Helena uzwi ku izina rya “Garçon” nawe wahoze ari umunyezamu wa She-Amavubi n’abandi.

Iyi gahunda yo kwegereza abakiniye She-Amavubi abakiri bato hagamijwe gutanga ubutumwa ku bagore n’abangavu bo mu cyaro, izakomeza kuba ngarukamwaka nk’uko amakuru UMUSEKE wamenye abivuga.

Nyuma y’imyitozo baba bafite morale
Ababyeyi bakinnye ruhago y’u Rwanda, bategerejwe i Ngoma
Iyo basoje bafata umwanya wo kungurana ibitekerezo
Imyitozo bayikorera kuri Kigali Pelé Stadium
Bakora imyitozo mu buryo buhoraho
Iyo basoje imyitozo babanza kwigorora mbere yo kuva mu kibuga
Rwemarika Felicite asanzzwe aba hafi y’iyi kipe y’abakinnye ruhago y’abagore

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi