Abahanga mu bijyanye n’ibinyabuzimafatizo ‘Genomics’ bagiye guhurira i Kigali mu nama Mpuzamahanga igamije guteza imbere ubumenyi bushingiye ku miterere y’uturemangingo tw’umubiri.
Ni inama y’iminsi itatu izatangira tariki ya 15 Ukwakira igeza ku ya 17 Ukwakira 2025, ikaba yarateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wa Goodlife Access usanzwe ukora ibikorwa by’ubuzima.
Iyi nama izahuriza hamwe abayobozi mpuzamahanga n’ab’Afurika, abashakashatsi mu bya siyansi, abarimu muri za Kaminuza zigisha ubuvuzi n’ubuzima, abaganga, abashoramari mu buvuzi ndetse n’abandi baba mu rwego rw’ubuzima.
Iyi nama igamije kuganira ku buryo ubumenyi bushingiye ku miterere y’uturemangingo tw’umubiri, yahindura uburyo ubuvuzi bukorwamo kuva aho umuntu agurira imiti kugeza ku rwego rw’ubuzima rusange.
Mu biganiro bizahuza abazayitabira, bazaganira ku guteza imbere no gukoresha ibikoresho bishya n’ibyoroshye mu gukurikirana indwara, kwirinda, gusuzuma no kuvura.
Bazaganira kandi ku gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda no ku Isi hose, hagamijwe guteza imbere ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Jean-Baptiste Mazarati, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Goodlife Access, agira ati “Iyi si inama ya Siyansi gusa, ni igihe cy’amateka mu guteza imbere ubuvuzi.”
Abategura iyi nama basobanura ko mu Rwanda ari ahantu heza ho kuganirira ku iterambere mu buvuzi ahanini bishingiye ku byo Igihugu cyakoze nko kuba indege zitagira Abapilote ‘drones’ zisigaye zikoreshwa mu gutwara imiti n’inkingo.
Goodlife Genomics, ni gahunda yashinzwe n’Umuryango Goodlife Access ikaba igamije guteza imbere ubushakashatsi mu bijyanye n’ibinyabuzimafatizo, ‘genomics’, ubumenyi bushingiye ku makuru n’ubuvuzi bwihariye kuri buri muntu muri Afurika.

UMUSEKE.RW
