Abakora mu by’ubwiza barakataje mu kwikiza ibyabagoraga mu kazi

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ishyirahamwe ry’abakora imirimo ijyanye no gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu (Beauty Makers Association (BMA) rigaragaza ko rikomeje kwiyubaka ryikiza bimwe mu bibazo birimo, kwibana abakozi, kutabahemba no kutagira abanyamwuga byahoze bibabangamiye.

Si imyaka myinshi ishize mu Rwanda, abantu batekereza ko ibijyanye n’ubwiza nko kogosha na ‘Makeup’ bikorwa neza n’abakomoka mu bihugu byo mu Karere cyane cyane Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu 2014, abakora iby’ubwiza barihuje bashinga Isjyirahamwe rigamije gukemura ibibazo byari mu bakora imirimo ijyanye no gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu.

Muri Raporo y’umwaka w’ibikorwa ya BMA, iri shyirahamwe ryagaragaje ko n’ubwo bakomeje kwiyubaka ariko hari ibikibangamiye abanyamuryango n’abakozi bo muri uyu mwuga.

Ibyo birimo kudahagararirwa muri gahunda zitandukanye za Leta, akajagari, isuku nke, kudakorera hamwe no kubura amakuru afatika ku ishoramari.

Hari kandi ubumenyi bucye bw’abakozi bituma umukozi ufite ubunanararibonye ahenda cyane bikavamo kwibana abakozi n’ibindi.

Umuyobozi wa BMA, Nyirazana Adeline, ati “Ikindi twavuga kitakwirengagizwa nuko amabwiriza y’Umujyi wa Kigali aturemereye cyane mu bijyanye no gusuzumisha abakozi bacu, buri gihembwe, indwara zandura kuko bihenze cyane bityo bigasabwa umukozi ku giti cye nawe udafite amikoro ahagije.”

Avuga ko kandi Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwabafashije, gukora inama rusange mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2024, bakabagira inama yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugera ku banyamuryango bose bakaganira hagati yabo kandi bagafatanya gukemura ibibazo n’imikoranire n’Urugaga rw’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR.

Nyirazana Adeline Ati “Imikorere yacu yatangiye kugenda neza kuko hashyizweho komite ku rwego rw’Igihugu, komite z’abajyanama ku rwego rw’Uturere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’izigize Urwego rw’Umurenge kugeza ubu. Abanyamuryango bavuye kuri 11 ubu bageze kuri 1,227 mu Mujyi wa Kigali honyine kandi ibarura n’ubukangurambaga birakomeje.”

BMA igaragaza ko PSF yabafashije gushyiraho inzego ku rwego w’Igihugu, urwego rw’Akarere ndetse n’ubu inzego z’umurenge zamaze gushyirwaho ku kigero cya 85%.

Umuyobozi wa BMA, Nyirazana Adeline avuga ko bakataje mu kwishakamo ibisubizo

Uko BMA iri gukemura ibibazo byahoze biyigora

Ishyirahamwe ry’abakora imirimo ijyanye no gutunganya ubwiza n’uburanga (BMA), rigaragaza ko abakozi ba saloons na SPA basa nkaho batagira aho babarizwa, bityo bagakora nta mabwiriza agenga umurimo bagenderaho.

Iyo igeze aho bakorera ntumenya umukozi n’utariwe, ibyo bigatuma batanga serivisi itari nziza hamwe na hamwe ntibumvikane n’abakoresha.

Iti “Ibi kugira ngo bicike, BMA yasabye PSF kuyifasha gukora amabwiriza ngenderwaho hamwe n’amategeko y’umwihariko. BMA kandi yasabye sendika HAWU ko buri mukozi agomba kugira ikarita imuranga ikanatanga amahugurwa ku bakozi bose ajyanye no gukora kinyamwuga hamwe no gutanga serivisi nziza.”

Yongeraho ko ku bufatanye na HAWU biyemeje gushaka ahaturuka impuzankano iranga umukozi uri mu kazi.

Iri shyirahamwe rigaragaza ko Abakozi bo muri za ‘saloons’ na SPA nta masezerano afatika bagira ko kandi umwanzuro kuri iki kibazo, ari uko inzego zose zahaguruka zigafatanya ntihazongere kugira umukozi ukora adafite amasezerano.

Iti “BMA na HAWU [Sendika y’Abakozi batunganya Imisatsi n’Ubwiza] barimo gutegura amasezerano azemezwa ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA.”

Ku kibazo cyo kwibana abakozi, BMA igaragaza ko k’ubufatanye bwayo na Sendika y’Abakozi batunganya Imisatsi n’Ubwiza hasinywe amasezerano rusange hemezwa ko nta mukozi uzongera kuva mu kazi ajya mu kandi adafite icyemezo cy’umukoresha wa nyuma.

Iri shyirahamwe ry’abakora mu by’ubwiza rigaragaza ko hemejwe ko umukoresha azajya ahemba abakozi biciye mu kigo cy’imari kandi noneho n’umukozi akajya asaba inguzanyo muri icyo kigo, ibi bikazaca umuco wa ‘avance’.

Rivuga ko kandi hatangiye uburyo bwo gutuma abakora mu by’ubwiza bajya muri gahunda ya Ejo Heza hagamijwe kubateganyiriza.

Rigaragaza ko rizakora ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo abakozi bakora mu by’ubwiza boroherezwe kwisuzumisha indwara zandura hakoreshejwe Mutuel de sante.

PSF yafashe iya mbere mu gufasha BMA gukora kinyamwuga
Hashyizwe imbaraga mu kwigisha abakora uyu mwuga kugira ngo babone impamyabushobozi

UMUSEKE.RW i Kigali

Yisangize abandi