Iburengerazuba: Bamwe mu bakora mu nkiko bagaragaza ko inkiko zikorera mu nzu zishaje ziva ku buryo amadosiye ashobora kunyagirwa, izubatse mu manegeka, kutagira ubwiherero n’ibindi bikorwaremezo ni bimwe mu bibazo byagaragajwe nk’ibibabangamiye mu kazi kabo.
Ibi babigaragarije Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitile mu ruzinduko yagiriye mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Rusizi, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025.
Ni uruzinduko rugamije kuganira no kungurana ibitekerezo n’abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko harebwa uko hatangwa ubutabera bunoze kandi bwihuse.
Umwe muri aba bakozi b’inkiko yagaragaje ko inzu bakoreramo ishaje, ko iyo imvura iguye abari mu rukiko bavirwa.
Ati “Inyubako dukoreramo irashaje muri salle hose harava, amadosiye ari mu ikarito mu gihe gito tuzasanga yarangiritse. Iyo turi kuburanisha mu gihe cy’imvura abaturage barihinda bakajya mu nguni, ubwiherero nabwo buri kure.”
Mugenzi we yagaragaje ko aho akorera nta mazi ahaba bisaba gukora urugendo ngo bayagereho.
Ati “Dufite ikibazo cy’amazi, nta mireko ifata amazi habonetse ubushobozi hashyirwa ikigega, nta n’ahantu hafi aho abakora isuku bavoma, tugira n’ubwiherero bumwe kandi tuhakorera turi abagore n’abagabo, n’ubw’abaturage ni ikibazo gikomeye.”
Undi ukora mu Rukiko yagaragaje ko aho akorera umuhanda ugera aho bakorera bawucamo biyambaza Rurema.
Ati “Inzira ducamo iteye ubwoba muzumva abantu baguye kubera umuhanda, ni mubi cyane nta modoka yahazamuka.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitile yagaragaje ko ibi bibazo byose bagaragaje bizwi ko bimwe muri byo byatangiye gukemuka, abizeza ko ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo bikemuke byose.
Ati “Ni ibibazo twari dusanzwe tuzi, ni ibibazo twatangiye gukemura, nk’ikibazo cy’inyubako n’izo dutuyemo zisanwa umunsi ku munsi, dukeneye ingamba zituma no mu nkiko bigenda bityo.”
Hon. Mukantaganzwa Domitile yakomeje avuga ko no mu bucamanza baharanira kuba mu cyerekezo cy’igihugu bateza imbere gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ati “Ikibazo cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga gihoraho, ni cyo cyerekezo cy’igihugu no mu bucamanza niko bimeze ni ingamba tugomba gukora bugakomeza kuba mu cyerekezo cy’igihugu, tuzabyitaho ahari ibibazo tugende tubikemura.”
Ifasi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ibarizwamo inkiko z’ibanze zirimo urwa Kamembe, urwa Nyakabuye n’urwa Kagano.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/I BURENGERAZUBA
