Abakoresha ururimi rw’amarenga barifuza ko rushyirwa mu ndimi zemewe mu butegetsi

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Amarenga

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda barifuza ko ururimi rw’amarenga rushyirwa mu ndimi zemewe mu butegetsi, rugatangira no kwigishwa mu mashuri.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo tariki ya 3 Ukwakira mu Karere ka Gasabo, haberaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Amarenga hanasozwa icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Muri uwo muhango Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr Mukarwego Beth Nasiforo, yavuze ko hari byinshi byakozwe kandi byo kwishimira mu gutuma abafite ubumuga babaho neza.

Ati “ Ni byinshi biri gukomeza gukorwa, urebye mu  Gihugu uko abafite ubumuga bahagaze hari byinshi byakozwe. Ati ibyo twishimira kuruta ibindi ni uko abafite ubumuga bashoboye kwiga, bashobora kugana amashuri kuko ubufrezi budaheza bwashyizweho imbaraga kugira ngo abafite ubumuga bashobore kwiga.”

Yavuze ko ariko ari  ikibazo kuba ururimi rw’amarenga  rutari mu ndimi zemewe mu butegetsi ngo rube rwanakigishwa mu mashuri mu Rwanda.

Ati “ Birababaje cyane kuba ururimi rw’amarenga rutazwi n’abantu benshi ku buryo umuntu utazi ururimi rw’amarenga yicara ahantu akabura umusemuzi kandi igikorwa kigakomeza.”

Akomeza agira ati “ NUDOR hari byinshi yagiye ikora nko guhugura abakozi ba RIB kugira ngo umuntu ufite ubumuga bwo kutumva nibamusanga bamufashe akanairwa kwivugira bazabe bazi ukuntu bashobora kuganira nawe bamukureho amakuru, atarengana.”

Mu kuboza 2023, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), yamuritse inkoranyamagambo nyarwanda igizwe n’amagambo 2000 izajya yifashishwa mu guhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, no kuganira n’abandi badafite ubwo bumuga.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko indimi zemewe mu butegetsi ari  Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ariko ko Itegeko Ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uhagarariye abafite ubumuga, Olivia Mbabazi, yavuze ko nta burengaznira bwaba buhari mu gihe hatabayeho kubona ururimi rw’amarenga ku babukoresha ko kandi bakomeza gukora ubuvugizi ngo urwo rurimi rwigishwe ko kandi ubuyobozi bubishygikiye.

Ati “Hamwe na byinshi byakozwe ibyo ntibizananirana ni uguhozaho… Icyo nababwira ni uko urugendo rurakomeje kandi dukomeje gukora ubuvugizi ko ururimi rw’amarenga rwazaba ururimi rwemewe.”

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni zisaga 13 z’abatuye u Rwanda, barimo abagore 216.826 n’abagabo 174.949.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uhagarariye abafite ubumuga, Olivia Mbabazi,
Perezida wa NUDOR, Dr Mukarwego Beth Nasiforo
Abafite ubumuga berekanye ibyo bakora bibyara inyungu

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi