Abanya-Kenya bakomeje kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwinjira muri Tanzania ari ikivunge bakabohoza Umuyobozi wungrije w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, wari wangiwe kwinjira muri Kenya.
Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryari ryatangaje ku wa Gatandatu ko Umuyobozi wungirije waryo, John Heche yafatiwe ku mupaka wa Isbania, mu Ntara ya Mara aho yashakaga kujya gushyingura Raila Odinga.
Ayo makuru akimara gukwira ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Kenya bariye karungu bambutse umupaka, binjira mu biro uriya muyobozi yari afungiyemo, ndetse yambuwe ibyangombwa by’inzira, baramusohora, yambuka bamwambutsa umupaka, bagenda baririmba izina rye Heche.
Heche mu mashusho yatangajwe n’urubuga Uzalendo News, yumvikana avugana n’ukuriye umupaka wa Isbania amubwira ko yabaye Umudepite, kandi avuka muri kariya gace bityo adakwiye kubuzwa kujya gushyingura umuntu.
Nyuma y’uko abaturage bavuye muri Kenya bamufashije kwambuka, Heche yagize ati “Ngiye gushyingura Data, kujya gushyingura Data si icyaha.”

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania, byasohoye itangazo bivuga ko John Heche yavuye muri Tanzania yambuka umupaka ajya mu “gihugu gituranyi” adakurikije amabwiriza areba abinjira n’abasohoka.
Umuvugizi w’urwo rwego Paul Mselle, yavuze ko urwo rwego rushishikariza abantu bose yaba Aba-Tanzania n’abashyitsi bashaka kwinjira muri Tanzania, gukurikiza ibiteganywa n’amategeko.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, CHADEMA rivuga ko umuyobozi waryo, Tindu Lissu ubu ufunzwe yari yasabye ko yafashwa akajya guherekeza Raila Odinga byanaba ngombwa akajyayo yambaye amapingu anarinzwe.
Raila Odinga wabaye Minisitiri w’intebe wa Kenya, akaba igihe cye cyose yari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, kuri iki Cyumweru nibwo yasezeweho bwa nyuma mu mujyi avukamo wa Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.
Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo babagiye kumusezera bamwe bararira ngo “abasize ari imfubyi”.
Odinga yapfuye tariki 15 Ukwakira, 2025 aguye mu Buhinde aho yarimo kwivuriza.

UMUSEKE.RW
