Imiryango 106 igizwe n’Abanyarwanda 382 yatahutse iva mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari imaze imyaka myinshi muri icyo Gihugu.
Kuva muri Mutarama 2025, hamaze kwakirwa Abanyarwanda 3974 baje bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bakiriwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Ukwakira 2025, i Rubavu ku mupaka munini uzwi nka La Corniche, Grande Barrière, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo kwakirwa mu Rwanda, biteganyijwe ko bahita bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, ari naho bazaba bari mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Kuza kwabo gushingiye ku masezerano yasinywe tariki ya 24 Nyakanga 2025, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia, agamije gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo yasinyiwe i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena 2025, nayo arimo ingingo yo gufasha impunzi gutahuka ku bushake.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
