Abanyarwanda bazaba bihagije mu biribwa 100%- Ishusho y’ubuhinzi bw’u Rwanda mu 2029

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Umusaruro w'ubuhinzi uziyongera ku kigero cya 50% mu 2029

Kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi ku kigero cya 50%, kongerera imbaraga urwo rwego ku buryo abaturage bazaba bihagije mu biribwa ku kigero cya 100% ni bimwe mu byo Guverinoma igambiriye bitarenze mu 2029.

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika rufatwa nk’urutirigongo rw’ubukungu bw’ibihugu byinshi ahanini bitewe n’uko abaturage muri ibyo bihugu usanga ariwo murimo bakora ari benshi.

Mu Rwanda, ubuhinzi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by’icyaro na 12% mu mijyi, mu gihe abahinga bagamije isoko ubu bari ku kigero cya 48% mu gihe hafi 70% y’Abanyarwanda batunzwe nabwo,

Tariki ya 2 Ukwakira 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, yagaragaje ko Guverinoma yiyemeje gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, nk’inzira y’ingenzi yo kugera ku kwihaza ku biribwa no guteza imbere ubukungu muri rusange.

Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko mu 2024 ubuhinzi bwari bugize 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ko kandi ari inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’u Rwanda, ko kandi bitarenze mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50%.

Ati “Nk’uko twese tubizi, mu gihugu cyacu, ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere ry’ubukungu burambye. Ubuhinzi bugira kandi uruhare rwihariye mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu byatumye ibyo umunyarwanda yinjiza ku mwaka habariwe ku ngengo y’imari, bikava ku madorali 754  mu 2017 bikagera  ku madorari 1, 040 mu 2024.

Yavuze ko Guverinoma yifuza ko uru rwego rukomeza kuzamuka ndetse umusaruro uruvamo ukagera kuri 50% mu 2029.

 Ati “Mu rwego rw’ubuhinzi, ikigamijwe ni ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. Kizava kuri 79,6% mu 2024 kikagera ku 100% muri 2029.”

Kugira ngo ibyo bigerweho hazakorwa byinshi birimo gushyira imbaraga muri gahunda zigamije kongera umusaruro ndetse no gufasha abahinzi kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu 2029, ubuso bw’ubutaka bwuhirwa buzaba ari hegitari 132, 171 buvuye kuri hegitari 74,375.

Yavuze ko kandi abahinzi, Guverinoma izakomeza kubunganira ibafasha kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga 50% by’ikiguzi cy’ibikoresho nk’imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.

Ifumbire mvaruganda muri 2029 izaba ikoreshwa ku biro 94,6 kuri hegitari imwe, ivuye ku biro 73,1 kuri hegitari imwe.

Mu bihe bitandukanye abahinzi bagiye bataka ko ibigo by;imari bitaje bibaha inguzanyo ku rwego rushimishije.

Minisitiri  w’Intebe yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ubu hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera imari ishorwa mu buhinzi, inguzanyo zitangwa muri uro rwego zikazagera ku 10% mu 2029 zivuye kuri 6%.

Minisitiri w’Intebe ati “Ibigo by’ubwishingizi turabishishikariza ko byajya byihutisha iyo gahunda yo gushumbusha abahinzi kuko hari aho byagaragaye ko bitinda.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragza ko mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarura, hazanozwa imicungire y’umusaruro, ku buryo uwangirika uzagera munsi ya 5% uvuye kuri 13,8% mu 2023.

Ibi bizasaba gukomeza kubaka ibikorwaremezo harimo  ubwanikiro n’ubuhunikiro, gushyira imbaraga mu kunoza uburyo bwo kugeza umusaruro ku masoko, no kongera ubushobozi bw’inganda ziwutunganya.

Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi, hazongerwa umusaruro ukomoka ku bworozi no kunoza uruhererekane nyongeragaciro mu bworozi bw’amatungo n’amafi.

Mu 2029, umukamo w’amata uzagera kuri litiro 1,300,000 000 uvuye naho umusaruro w’amafi ugera kuri toni 77,000 uvuye kuri toni 48,000 mu 2024.

Kugira ngo ibi bigerweho hazanozwa uburyo bugezweho bwo korora nko kororera mu biraro, kongera uburyo bwo kubona icyororo kivuguruye, gushyiraho ibikorwaremezo byo kwegereza aborozi amazi no gukurikirana neza ubworozi.

Hazongerwa kandi ingano y’ibiryo by’amatungo, hanashyirweho ibyanya bigezweho byo kororeramo (animal hubs) ndetse hanongerwe ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata (Milk Collection Centers).

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Guverinoma yiyemeje gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

Yisangize abandi