Abantu 11 bose baregwa icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwemeje ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Mu rukiko umucamanza yavuze ko imyiregurire yabo bose yayisesenguye hafatwa icyemezo ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, urukiko rutegeka ko bose uko ari 11 bagomba gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu igororero.
Yibukije abaregwa ko iki cyemezo bakijurira bitarenze iminsi itanu.
Mu rukiko harimo abantu benshi bari baje kumva isomwa ry’urubanza rw’abantu bikekwa ko bakoreye icyaha mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Umucamanza ntiyavugiye mu ruhame impamvu yashingiyeho afunga aba bantu by’agateganyo gusa amakuru yizewe agera ku UMUSEKE n’imvugo za bamwe mu baregwa.
Abantu batanu muri bo bemera ko bakoze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko ariko bakoreshwa nabo bita ‘aba boss’ banafunganwe gusa bo barabihakana ko nabo bantu batabazi.
Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE abafunzwe by’agateganyo by’umwihariko abahakana icyaha ntibanyuzwe n’iki cyemezo ku buryo bazahita bijurira.
Intandaro y’aba bose gufungwa ni abantu icyenda bigeze gutemwa bifitanye isano n’amabuye y’agaciro, icyo gihe inzego z’umutekano zahise zikora iperereza hafungwa abantu 17 barimo na Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi.
Baregwaga gukora ubucukuzi bw’amabuye binyuranyije n’amategeko baza gufungurwa n’ubushinjacyaha, gusa imitungo yabo irafatirwa.
Inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza na RIB yo ku rwego rw’igihugu, bagiye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza kujya inama babuza abantu gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ariko n’ubundi bigaragara ko hari abinangiye banga kubireka.
Aba bose bakaba bagomba guhita bajya gufungirwa mu igororero rya Huye.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
