Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, ari mu bahawe inshingano mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, aho yashyizwe mu Kanama Gashinzwe kurwanya Irondaruhu n’Ivangura mu mupira w’Amaguru ku Isi.
Imwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yasize Abanyarwanda batatu bahawe inshingano muri FIFA.
Abo barimo Shema Ngoga Fabrice uyobora Ferwafa, washyizwe mu Kanama Gashinzwe kurwanya Irondaruhu n’Ivangura mu mupira w’Amaguru ku Isi (Anti-Racism and Anti-Discrimination Committee).
Abandi bahawe inshingano, barimo Kankindi Anne-Lise washyizwe mu Kanama Gashinzwe Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya muri FIFA na Amb. Martin Ngoga wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe iperereza no kwimakaza ubunyamwuga.
Iyi Ntako Rusange y’Abanyamuryango ba CAF yabaga ku nshuro ya 47, yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



UMUSEKE.RW
