Abasirikare barashinjwa gufata ubutegetsi muri Madagascar

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Gen Demosthene Pikulas ni we washyizweho n'itsinda ry'abasirikare ngo ayobore ingabo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Madagascar byavuze ko umugambi wo guhirika ubutegetsi bikozwe n’itsinda rya bamwe mu basirikare ukomeje.

Abo mu biro bya Perezidansi muri Madagascar, bavuga ko kiriya gikorwa kidakurikije amategeko kandi kirenga ku itegeko nshinga.

Kugeza ubu itsinda ry’abasirikare ryitwa CAPSAT ryatangaje ko ryafashe ubuyobozi bwo hejuru bw’ingabo ndetse ari ryo ririmo guha amabwiriza abasirikare bose, abarwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi.

BBC ivuga ko aba basirikare ari bo mu mwaka wa 2009 bagize uruhare rukomeye mu gushyira ku butegetsi Andry Rajoelina.

Ibyo muri Madagascar byatangiye ari imyigaragambyo y’urubyiruko rusaba amazi n’amashanyarazi bihoraho nyuma bifata intera yo kwamagana ubutegetsi bwa Rajoelina bashinja ko ntacyo bwakoze ngo bugabanye ubushomeri buri ku gipimo cyo hejuru, ubutegetsi burangwa na ruswa no kuba ikiguzi cyo kubaho kiri hejuru.

Rajoelina yasohoye itangazo avuga ko mu gihugu cye harimo kuba igerageza ryo gufata ubutegetsi, akavuga ko ari ukurenga ku itegeko nshinga n’amahame ya Demokarasi.

Yamaganye uwo mugambi avuga ko ugamije guteza imidugararo mu gihugu. Yasabye ingabo zose z’igihugu kurwanira itegeko nshinga n’ubusugire bw’igihugu.

Itsinda ry’abasirikare ryitwa CAPSAT ryatangaje ko ryamaze gushyiraho Umugaba mUKURU W’ingabo, ari we Gen Demosthene Pikulas.

Abasirikare biyunze n’abaturage mu myigaragambyo yo ‘kwamagana’ Perezida

Andry Rajoelina avuga ko arimo gukorerwa Coup d’Etat
Abaturage bagaragaye mu mihanda bashyigikiye abasirikare

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi