Umwuka mubi wa politiki ukomeje gututumba mu Gihugu cya Madagascar, nyuma y’uko bamwe mu basirikare biyunze n’urubyiruko rw’aba ‘Gen-Z’ mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Andry Rajoelina.
Ni imyigaragambyo ikomeye yaramutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, mu murwa Mukuru i Antananarivo.
Bwari bwo bwa mbere urubyiruko rwibumbiye mu nkundura y’aba ‘Gen-Z’ rukandagiye mu mbuga yiswe ’13 Gicurasi’.
Uru rubyiruko rwatangiye kwigaragambya kuva muri Nzeri 2025, rukurukije bagenzi babo muri Kenya na Nepal.
Abo muri Madagascar batangiye imyigaragambyo ku wa 25 Nzeri 2025, bigaragambiriza ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi byari byabaye iyanga mu Gihugu.
Iyi yaje kwaguka, uru rubyiruko rutangira gusaba ko Perezida Andry Rajoelina yegura, nawe wageze ku butegetsi mu 2009 habaye ihirikwa ry’ubutegetsi binyuze mu Gisirikare.
Rwamusabye kwirukana Guverinoma, ndetse arabikora ariko barakomeza barigaragambya.
Ku wa Gatandatu, bamwe mu basirikare b’ishami ry’ingabo zidasanzwe rya CAPSAT ryafashije Rajoelina gufata ubutegetsi mu 2009, bagaragaye bari kumwe n’abigaragambya kandi mu minsi yashize barahoze babakumira bari no guhangana nabo nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu gihugu.
Abayobozi bakuru b’ingabo, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo na Minisitiri y’Ingabo, basabye abasirikare gushyira imbere ibiganiro.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura abantu 22 bamaze kwitaba Imana naho abarenga 100 bakomerekera muri iyo myigaragambyo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
