Abatangabuhamya 3 bashinje Munyenyezi “umwe yamubonye arasa Umubikira”

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Archives)

Abatangabuhamya batatu, umwe muri bo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi babiri bakoze jenoside, ndetse inkiko zikabibahamya batanze ubuhamya mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice.

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025 nibwo urubanza rw’umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi rwakomeje humvwa abatangabuhamya batatu bo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Habanje gutanga ubuhamya umugabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari afite imyaka 15, ndetse wari mu bahigwaga wihishaga ahantu hatandukanye nko ishuri rya EER, yemeza ko hari hegeranye na bariyeri yari kuri Hoteli IHURIRO.

Uyu mugabo watanze ubuhamya atarindiwe umutekano, ndetse yicaye yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi kuva mu 1994, jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangira.

Uyu mugabo yavuze ko yamenye Béatrice Munyenyezi izindi nterahamwe zimuhamagaye mu mazina, ari nabwo yahise amenya ko Munyenyezi Béatrice yari umugore wa Arsene Shalom Ntahobari akaba n’umukazana w’uwahoze ari Minisitiri w’umuryango Pauline Nyiramasuhuko.

Yavuze ko Munyenyezi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO yari umuyobozi wayo bakunda kumwita ‘Komando’.

Yavuze ko Munyenyezi Béatrice afatanyije n’umugabo we Arsene Shalom Ntahobari, ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko bafatanyije gushinga iyo bariyeri yo kuri hoteli IHURIRO.

Yagize ati “Munyenyezi Béatrice kuri bariyeri abahanyuraga yabakaga ibyangombwa yasanga uri Umututsi akakwicaza ahantu bamara kugwira bakajyanwa kwicwa.”

Uriya mutangabuhamya yemeje ko kuri bariyeri haje abakobwa Munyenyezi Béatrice agaha amabwiriza Interahamwe zibajyana kuri kave (cave) ya hoteli IHURIRO.

Yagize ati “Munyenyezi yabwiye Interahamwe ngo mufate abo bakobwa mu bajombagure mu magaru yabo, aho babanzaga kubakubita maze bakanabasambanya.”

Uriya mugabo ubu ufite imyaka 46 yemeje ko kuri bariyeri ya Hoteli IHURIRO yahabonye umubikira wambaye ivara maze Munyenyezi arasohoka afite pisitori ahita atanga amabwiriza ngo, uwo mubikira bamujyane muri cave maze baramusambanya maze asohotse Munyenyezi ahita amurashisha pisitori yari afite arapfa.

Umucamanza ati “Wabwiwe n’iki ko bariho basambanya uwo mubikira?”

Umutangabuhamya na we asubiza ati “Numvaga ataka.” Umutangabuhamya yemeje ko yabonye Munyenyezi kuri bariyeri yo kuri Hoteli Faucon aho yazanaga imodoka igapakira Abatutsi bari kuri bariyeri bakajyanwa kwicwa.

Umutangabuhamya kandi yemeje ko ubwo yari mu rugo rwaho yari yarahungiye yumvise nyirurugo avuga ko Munyenyezi Béatrice yari mu b’imbere mu nama yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Theodore Sindikubwabo.

Umucamanza ati “Ese ko wari muto ndetse uhigwa ibyo byose wabibonaga gute?”

Umutangabuhamya na we ati “Najyaga nsohoka ngiye gushaka amazi, kandi twe abana twanyuzagamo tugatembera.”

Undi watanze ubuhamya arindiwe umutekano kubera ko yavuze ko abantu bamubonye batabyakira neza, yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi kuva mu 1992, kandi bakoranye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  aho bari kumwe kuri bariyeri yo kuri hoteli IHURIRO, kandi Munyenyezi Béatrice ngo yari afite urufunguzo rwa Kave ya hoteli IHURIRO ndetse iriya bariyeri yashinzwe na nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi, umugabo wa Béatrice Munyenyezi, Munyenyezi ubwe n’abasirikare.

Uriya mutangabuhamya wakatiwe n’inkiko imyaka 19 amaze guhamwa n’icyaha cyo gukora jenoside yakorewe abatutsi 1994 agakora igihano cye akakirangiza, yavuze ko abagore n’abakobwa bafatirwaga kuri bariyeri bajyanwaga muri Kave maze Béatrice Munyenyezi akabafungurira bakabasambanya.

Umutangabuhamya ati “Nanjye nasambanyije umwe.”

Uriya mutangabuhamya yemeje ko abo bakobwa basambanwaga ku ngufu biganaga n’umugabo wa Béatrice Munyenyezi ari we Arsene Shalom Ntahobari, kandi basambanwaga ku mabwiriza ya Pauline Nyiramasuhuko.

Umutangabuhamya yemeza ko iyo Abatutsi bamaraga kugwira umugabo wa Béatrice Munyenyezi yazanaga imodoka bakabajyana kubica, gusa imodoka itazanwe na Béatrice kandi kuri iyo bariyeri hazanwe imbunda zizanwe n’abasirikare barimo Captain Ildephonse Bizimana, Lieutenant Jean Baptiste Gakwerere n’umugabo wa Béatrice Munyenyezi ari we Arsene Shalom Ntahobari ku ikubitiro izo mbunda zihabwa Béatrice Munyenyezi uko ari eshatu zo mu bwoko bwa karicinikofe (KALASHNIKOV, Ak 47).

Umutangabuhamya ati “Munyenyezi yari afite pisitori ye y’umwihariko.”

Umutangabuhamya yemeje ko yajyanye na Béatrice Munyenyezi mu nama ya Perezida Theodore Sindikubwabo kandi atigeze abona Béatrice Munyenyezi atwite, kandi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO hafatiwe umubikira ajyanwa muri Kave ya hoteli IHURIRO maze umutangabuhamya ajya kureba icyo kurya, ageze imbere yumva amasasu aravuze agarutse asanga wa mubikira yapfuye gusa atazi uwishe uwo mubikira.

Umutangabuhamya ati “Béatrice Munyenyezi yaduhaga amabwiriza ko Umututsi n’igisa na we tugomba kumwica kandi umututsikazi tukamwihemba (agasambanwa ku ngufu).”

Umutangabuhamya asoza agira ati “Ndasaba urukiko kubaza Munyenyezi iyo bariyeri yo kwa nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko ni nde wayiyoboraga? Yemera se ko yari ihari?”

Umucamanza na we ati “Ibyo ntibikureba, ko numva utangiye kwinjira mu nshingano zitari izawe? Ibyo rwose ntibikureba.”

Umutangabuhamya wa gatatu yavuze ko yakoranye jenoside na Béatrice Munyenyezi akatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka 10, yumvikanaga mu majwi yahinduwe, kandi utari umuburanyi cyangwa ntube umucamanza ntiwamubonaga.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi kuva mu 1992 ashinzwe ubukangurambaga mu ishyaka rya MRND  kandi amuzi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO kuko banayikoranyeho, gusa atazi iriya bariyeri ishingwa kandi Munyenyezi yatanze amabwiriza hicwa umwana witwa Aimable alias Kadogo ngo Interahamwe zimurase.

Umutangabuhamya ati “Béatrice Munyenyezi yabwiye Interahamwe uwo mwana Aimable amaze kwicwa ngo zimujugunye mu cyobo.”

Uriya mutangabuhamya yemeje ko yakoranye na Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO inshuro eshatu, gusa ku zindi bariyeri yagiyeho nabwo yarahazaga (Munyenyezi).

Umutangabuhamya yavuze ko hari abakobwa bane bigaga muri Kaminuza (i Butare) baje kuri bariyeri Béatrice Munyenyezi abafungirira muri Kave ya hoteli IHURIRO barinjira maze Munyenyezi ategeka Interahamwe kujya kubasambanya.

Umutangabuhamya ati “Twumvise bataka bavuza induru bari gufatwa ku ngufu, kandi izo nterahamwe zisohotse zigambye ko zivuye kumva uko igitsina cy’umututsikazi kimera.”

Umutangabuhamya kandi yemeje ko hari umututsi waje asaba kuticishwa umuhoro ko yakwishishwa isasu. Umutangabuhamya ati “Munyenyezi yahise abwira Interahamwe gukora ibyo umututsi Egide ashaka maze ziramurasa arapfa.”

Kuri bariyeri yo kwa Konseye witwa Fançois Bwanakeye umutangabuhamya yavuze ko yayibayeho, yemeje ko Munyenyezi Béatrice yabazaniye ibikoresho by’ubwicanyi birimo grenade eshatu, udushoka n’ibindi.

Kuri bariyeri yo kwa Sebukangaga umutangabuhamya yemeje ko yakoreyeho ngo Munyenyezi yabasanzeyo ubwo yari afite imodoka maze abaza interahamwe ati “Mbese akazi kari kugenda neza?”

Kuri bariyeri yo kwa Bihira yo umutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yahabasanze ari mu modoka afite abantu mu modoka bari bavanwe muri Mukura bari bagiye kwicwa.

Umutangabuhamya ati “Kuri bariyeri yo kwa Bihira Munyenyezi Béatrice yatuzaniye lisansi ngo tujye gutwika ingo tujya gutwika ingo ebyiri i Mubumbano.”

Uyu mutangabuhamya yemeje ko iby’umubikira uregwa Munyenyezi Béatrice ko yamwishe atabizi. Ati “Njye nabonye Munyenyezi Béatrice adatwite.”

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba umukazana w’uwahoze ari Minisitiri w’umuryango Pauline Nyiramasuhuko. Ari umugabo we Arsene Shalom Ntahobari, ndetse na nyirabukwe bakatiwe n’inkiko bamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Béatrice Munyenyezi aburana ahakana ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside aregwa, akavuga ko azira umuryango yashatsemo.

Ibyo guhakana ibyaha kwe, ubushinjacyaha bubyamaganira kure bukavuga ko iyo Munyenyezi Béatrice azira umuryango yashatsemo na sebukwe Maurice Ntahobari yari akwiye gukurikiranwa, ariko atakurikiranwe.

Munyenyezi Béatrice ari kuburana ku bujurire ku gihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, cyo gufungwa ubuzima bwe bwose (burundu). Yajuririye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Niba nta gihindutse Munyenyezi Béatrice azakomeze kuburana muri uku kwezi k’Ugushyingo hakomeza kumvwa abatangabuhamya bashinja.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi