Abiga imiyoborere y’ingabo i Nyakinama basuye indake Perezida Kagame yabayemo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abanyeshuri basuye indaki Perezida Paul Kagame yabayemo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu

Abanyeshuri bo mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama basuye ingoro yo kubohora igihugu iri ku Mulindi, bahabwa ubuhamya mpamo n’abari abasirikare basezerewe.

Urubuga rw’ingabo z’u Rwanda, ruvuga ko abanyeshuri bagize icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’ingabo, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi.

Urugendoshuri rwabo rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu rwagizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).

Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by’ingenzi  by’urugamba rwo kubohora igihugu.

Urwo rugendoshuri rufite intego yo gukomeza gutoza no kongerera ubumenyi ba ofisiye, binyuze mu masomo ajyanye n’urugamba. Rufasha kandi abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Abanyeshuri bahawe ibiganiro na ba ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ku rugamba, n’ibyemezo by’ingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare rufatika mu guhindura isura y’urugamba.

Ibiganiro byagarutse ku byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza y’ingabo, uburyo bw’imirwanire ifite intego, gushyigikirwa n’abaturage ndetse n’umurava n’umuhate by’ingabo.

Inkuru yo ku rubuga rw’ingabo z’u Rwanda, ivuga ko abanyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka by’ingenzi bifitanye isano n’urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

IVOMO: mod.gov.rw

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi