AFC/M23 yirukanye Leta mu duce twa Luke na Mulema

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Abarwanyi ba AFC/M23 (Photo: Internet)

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryafashe agace ka Mulema na Luke muri teritwari ya Masisi, nyuma yo kwirukana FARDC, Wazalendo ndetse na FDLR.

Utu duce twafashwe ku wa 6 Ukwakira 2025, nyuma y’imirwano itoroshye yahuje impande zombi.

Amakuru avuga ko abasirikare ba FARDC, Wazalendo na FDLR hamwe n’abaturage bamwe bahungiye mu gace ka Ngululu.

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yemeza ko ihuriro rya Guverinoma zikambitse mu duce duherereye ku mpera za teritwari ya Masisi, hafi ya Walikale.

Kugeza ubu, abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bari hafi ya gurupoma ya Waloa Yungu muri teritwari ya Walikale.

Ni mu gihe imirwano ikaze ikomeje no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 ishaka kwigarurira teritwari ya Shabunda.

Imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC irakomeje, mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RD Congo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi