Umunya-Tunisie utoza Rayon Sport, Afhamia Lotfi, ashobora gutandukana na yo nyuma y’umusaruro nkene ukomeje kugaragara muri Gikundiro.
Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’uko iyi kipe yo mu Nzove imaze imikino ine nta ntsinzi ibona. Harimo ibiri yakinnye na Singida Big Stars yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup ariko ikayitsindwa yombi.
Harimo kandi ibiri ya shampiyona irimo uwo yatsinzwe na Police FC igitego 1-0 n’uwo yanganyije na Gasogi United ibitego 2-2. Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports ifitemo amanota yuzuye yakuye kuri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.
Nyuma y’uyu musaruro w’uyu mutoza, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko kuri uyu wa Kabiri hari inama ihuza Komite Nyobozi ya Rayon Sports iza kuba yiga ku musaruro we hanyuma hagafatwa umwanzuro ukwiye niba agomba kuhaguma cyangwa impande zombi zigatandukana.
Andi makuru avuga ko Lotfi yaba yamaze kwirukanwa n’ubwo nta makuru Gikundiro iratanga abyemeza. Bivugwa ko mu gihe uyu mutoza azaba atandukanye n’ikipe, azahabwa miliyoni 15 Frw zihwanye n’imishahara y’amezi atatu y’imperekeza.
Ikindi kandi, bivugwa ko uyu munya-Tunisie naramuka atandukanye na Gikundiro, ikipe izasigarana na Haruna Ferouz usanzwe ari umwungiriza wa Kabiri by’agateganyo ariko akazashakirwa umutoza wundi w’Umunyarwanda.
Iyi kipe yo mu Nzove izasubira mu kibuga ku wa 18 Ukwakira 2025 ihura na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma y’imikino itatu ya shampiyona imaze gukina, ni iya karindwi n’amanota ane nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa.

UMUSEKE.RW
