Nyuma yo kumwakirana ubwuzu ubwo yerekanwaga nk’umutoza wa yo, Rayon Sports yahagaritse umutoza, Afhamia Lotfi n’umwungiriza we wa Kabiri, Azzouz Lotfi.
Muri Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Rayon Sports yerekanye Afhamia Lotfi nk’umutoza wa yo mukuru nyuma y’uko yari avuye muri Mukura VS y’i Huye yari amazemo imyaka itatu.
Ni umutoza wakiranywe urugwiro ubwo yageraga mu Nzove ariko kuva aje kugeza ahagaritswe mu nshingano zo gutoza, ntiyigeze na rimwe ahuza na Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thadée.
Nyuma y’iminsi havugwa amakuru y’ihagarikwa ry’uyu munya-Tunisie muri Gikundiro kubera umusaruro utarishimiwe n’abayobozi be, Afhamia yamaze guhagarikwa n’iyi kipe.
Iyi kipe yo mu Nzove, ibicishije kuri X, yemeje ko uwari umutoza mukuru wa yo, n’umwungiriza we, bamaze guhagarikwa mu nshingano zo gukomeza kuyitoza.
Aba bombi baje gukoresha imyitozo uyu munsi ariko babuzwa kuyikoresha nyuma y’isaha irenga, umutoza Afhamia Lotfi ari kuvugira kuri telefoni ye igendanwa.
Aba bahise bafata inzira bajya mu modoka ya bo y’akazi, maze basubira mu ngo za bo. Rayon Sports yavuze ko izakomeza gutozwa na Haruna Ferouz n’abandi bari bagize itsinda ry’abatoza [Staff] bose.
Iyi kipe iri kwitegura umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona aho izaba yakiriye Rutsiro FC nyuma y’uko muri itatu iheruka gukina, yatsinzemo umwe [Kiyovu Sports], inganya na Gasogi United mu gihe yatsinzwe na Police FC. Bivuga ngo ifite amanota ane ku icyenda.


UMUSEKE.RW
