Akajagari mu gukora no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga kahagurukiwe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ikigo kitwa Tajyire Training Center, kigamije guhindura uburyo ubucuruzi no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byakorwaga mu kajagari, bukajyanwa mu murongo w’ubunyamwuga.

Ni ikigo cyafunguwe ku wa 21 Ukwakira 2025, mu muhango wabereye mu nyubako ya Matheus mu Mujyi rwagati, kikaba cyatangijwe na Tajyire Group Holdings Ltd.

Iki kigo cyafunguwe na Simon Danczuk, wahoze ari Umudepite mu Bwongereza, afatanyije na Gahungu, washinze kandi uyobora Tajyire Group Holdings Ltd.

Gahungu yavuze ko iki kigo kizafasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga, guhanga udushya no gukorera mu buryo bunoze.

Ati: “Natekereje gufasha abandi gukora ubucuruzi uko nanjye natangiye. Igihe natangizaga Tajyire Electronics, inzozi zanjye zari ugufasha abandi gukura.”

Yasobanuye ko iki kigo kitezweho kwinjiza abarenga 1.000 ku isoko ry’umurimo mu mwaka wa mbere, binyuze mu byiciro bitandatu, aho hazajya haboneka abanyeshuri hagati ya 160 na 200 muri buri cyiciro.

Yabwiye UMUSEKE ko iki kigo kizajya gihugura abantu mu gusana telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, kuzigurisha no kuzikora, byose bigamije guca akajagari kari mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ati: “Iki kigo ni igisubizo kuri icyo kibazo. Kirafunguye kuri bose, hatitawe ku rwego rw’amashuri.”

Yakomeje ati: “Turashaka ko abahugurwa babona ubumenyi ndetse n’impamyabushobozi zibafasha kubona akazi no kwihangira imirimo.”

Abasanzwe bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga batangaje ko bishimiye iki gikorwa gishya kizabafasha kugira ubumenyi no gukora kinyamwuga.

Uwitwa Akbar Sibomana yagize ati: “Kuba umuntu afite ubumenyi ni ingenzi cyane. Abantu benshi bafata ku Iposita nk’ahacururizwa ibikoresho byibwe. Iki kigo kizahindura iyo sura, kitwongerera abatekinisiye bafite ubunyamwuga n’icyizere.”

Innocent Uwimana, umaze imyaka umunani akora telefone, yavuze ko biteze kuzabona urubyiruko rufite ubumenyi buhagije muri uyu mwuga.

Yagize ati: “Kera gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga byari bigoye kubera kubura ibikoresho n’amahugurwa. Ubu byose birahari, urubyiruko ruzabona aho rwigira heza, rukore, rutere imbere.”

Simon Danczuk, wahoze ari Umudepite mu Bwongereza, yashimye icyerekezo n’ubuyobozi bwa Tajyire mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati: “Ndanyuzwe cyane n’iyi gahunda. Nahuriye bwa mbere na Lambert muri CHOGM 2022, none kumubona ageze aho ashinga inzu y’ubucuruzi n’ikigo cy’amahugurwa ni ikintu gikomeye.”

Biteganyijwe ko amasomo muri Tajyire Training Center mu Mujyi rwagati azatangira ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Lambert Gahunda nyiri Tajyire Group Holdings Ltd na Simon Danczuk
Simon Danczuk, wahoze ari Umudepite mu Bwongereza

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Yisangize abandi