Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP yatangaje ko amatike y’igitaramo kizwi nka ‘Friends of Amstel’ kizabera muri ‘Zaria Court’ i Kigali yashyize ku isoko.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, cyagarukaga ku mitegurire y’iki gitaramo kizaba ku wa 18 Ukwakira 2025.
Mushyoma yavuze ko amatike agera ku 2500 yamaze kugurwa ku buryo bizeza abazitabira kuzaryoherwa.
Yongeyeho ko bakoreye muri ‘Zaria Court’ kugira babe mu ba mbere bakoreye igitaramo gikomeye ahantu nka ho Heza kandi hagezweho muri Kigali.
Ati: ” Amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Friends of Amstel’ yashize kuva mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2025.”
Bien ukomoka muri Kenya yabwiye itangazamakuru ko yashimiye kugaruka kuza gutaramira mu Rwanda kuko ahafata nko mu rugo.
Ati” Nkunda mu Rwanda kuko ni mu rugo, niteguye kuzashimisha abantu banjye bose, ndabakunda kandi na bo barankunda cyane.”
Bruce Melodie we yavuze ko nk’ibisanzwe abazitabira iki gitaramo bazatahana urwibutso rudasanzwe kuko abakunzi b’umuziki Nyarwanda kuza
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari ari kugura ibihumbi 30 Frw, ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 60 Frw ariko yose yamaze gushira ku isoko.
Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi barimo Bien, Bruce Melodie, Kivumbi King na Mike Kayihura bazaba bafatanya n’abahanga mu kuvanga imiziki nka Dope Caesar, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.
Ibitaramo ‘Friends of Amstel’ ni ku nshuro ya gatatu bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’icyabaye mu 2023 cyari cyatumiwemo John Drille naho igiheruka mu 2024 kikaba cyari cyatumiwemo Bnxn Buju.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
