Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 23 batarimo Omborenga Fitina, bagomba kujya mu mwiherero utegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ni urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025. Abakinnyi 23 batangajwe, bagomba kujya mu mwiherero nyuma y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Premier League], biteganyijwe ko uzakinwa kugeza mu mpera z’iki cyumweru.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, ari bwo abakinnyi bahamagawe, bazarara mu mwiherero usibye abakina hanze y’u Rwanda.
Abarimo Omborenga Fitina, Niyigena Clèment, Ngwabije Bryan, ntibari mu bo Adel utoza Amavubi yahamagaye.
Abahamagawe ni: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre, Buhake Twizere Clèment, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Nshimiyimana Emmanuel, Nkurikiyimana Darryl Nganji, Byiringiro Gilbert, Kavita Phanuel Mabaya, Ishimwe Anicet.
Abandi ni Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Hamon Aly-Enzo, Mugisha Gilbert, Gitego Arthur, Kwizera Jojea, Joy-Lance Mickels, Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy.


UMUSEKE.RW
