APR FC iravugwamo imyitwarire mibi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Abakinnyi babiri b’ikipe y’Ingabo, Mamadou Sy na Dauda Yussif, bakuwe ku rutonde rw’ikipe yakinnye na Pyramids FC kubera imyitwarire mibi ibavugwaho n’ubwo ikipe ya bo ntacyo irayivugaho.

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni bwo APR FC yatsindiwe mu Misiri na Pyramids FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Byatumye ikipe y’Ingabo ihita isezererwa muri aya marushanwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikinp yombi.

Mbere gato y’uko uyu mukino uba, habaye impinduka mu bakinnyi b’ikipe y’Ingabo bagombaga kuwukina. Dauda Yussif ukina hagati mu kibuga na Mamadou Sy ukina mu busatirizi, bavanywe ku rutonde rw’abawukinnye.

Amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko aba bakinnyi bombi bagaragaje imyitwarire mibi itigeze yihanganirwa n’umutoza wa bo, Taleb bigatuma abakura mu bawukinnye.

Iyi myitwarire ivugwa muri APR FC, nta cyo ubuyobozi bw’ikipe burashaka kuyivugaho kugeza ubu.

Mamadou Sy aravugwaho imyitwarire mibi yatumye akurwa ku rutonde rw’abakinnye na Pyramids FC umukino wo kwishyura mu Misiri

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi