APR FC yongeye gusezererwa na Pyramids FC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 5-0 mu mikino ibiri, ikipe y’Ingabo yongeye gusezererwa itarenze ijonjora ry’ibanze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo habaye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Champions League, wahuje Pyramids FC yo mu Misiri inabitse iki gikombe na APR FC yari ihagarariye u Rwanda.

Uyu mukino wabereye i Cairo mu Misiri, ikipe y’Ingabo yawukinnye idafite abakinnyi barimo Mugisha Gilbert wakoze ubukwe uyu munsi, Djibril Quattara urwaye, na Dauda Yussif ndetse na Mamadou Sy bavuzweho imyitwarire mibi.

Abanya-Misiri bari mu rugo, ni bo bahabwaga amahirwe yo kubona intsinzi, cyane ko n’i Kigali bari bahatsindiye ibitego 2-0. Ibi byabashyiraga mu mwanya mwiza wo kongera kwitwara neza iwabo.

Ni na ko byaje kugenda, batsinda APR FC ibitego 3-0 n’ubwo igice cya mbere cyarangiye bayoboye umukino n’igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Mostafa Ziko ku munota wa 43.

Ahmed Atef yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 60, hadashize iminota ibiri na Mohamed Hamdi atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Pyramids FC.

Impinduka za mbere za APR FC yazikoze ku munota wa 83, Niyibizi Ramadhan, Omborenga Fitina, Lamine Bah na Ngabonziza Pacifique basimbura William Togui, Byiringiro Jean Gilbert, Ruboneka Bosco na Ronald Ssekiganda.

Ni impinduka zitagize icyo zitanga kuko umukino waje kurangira ari igiteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino ibiri.

Nyuma yo kongera gusezerera APR FC mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya, Pyramids FC ibitse igikombe giheruka cya CAF Champions League, mu ijonjora rizakurikira izahura na Ethiopia Insurance yasezereye Mlandege FC yo muri Zanzibar ku bitego 4-3.

Rutahizamu, Ziko ni we wafunguye amazamu
Byari ibyishimo ku banya-Misiri
Ikipe y’Ingabo yongeye kugorerwa mu Misiri
Igisobanuro cyo kwishimira igitego
APR FC yongeye gutsindirwa mu Misiri
Memel Dao na bagenzi be batanze byose bya bo ariko biranga
Hakim Kiwanuka nta cyo yimye ikipe ye
William Togui nta gitego yabashije gutsindira ikipe ye mu mikino Nyafurika

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi