AU yahaye inshingano Bernard Makuza muri Cameroun

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Indorerezi z'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ziyobowe na Bernard Makuza

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC) yahaye inshingano Bernard Makuza wayoboye Guverinoma na Sena by’u Rwanda, zo kuba umuyobozi w’indorerezi z’uyu Muryango mu matora ya Perezida agiye kuba muri Cameroun.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, zavuze ko intego z’izo ndorerezi  mu matora ya Perezida muri Cameroun azaba tariki ya 12 Ukwakira 2025, ari ukugenzura iminsi ya nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza, ibikorwa by’amatora ku munsi w’itora birimo gufunga no gufungura ibiro by’itora, imigendekere y’itora, ndetse no kubara amajwi.

Bagezeyo tariki ya 7 Ukwakira bakazageza ku ya 16 Ukwakira, mu gihe kuya 14 bazatangaza raporo y’iby’ibanze babonye mu matora yo muri Cameroun.

Izi ndorerezi z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zigizwe n’abantu 40 bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Barimo abagize Inteko Nshingamategeko y’Umugabane wa Afurika , abahagarariye ibihugu bya Afurika muri AU i Addis Ababa, abakozi b’inzego zishinzwe amatora, abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta, abanyamakuru, ndetse n’abarimu bo mu mashuri makuru na za kaminuza.

Tariki ya 12 Ukwakira 2025, Abanya-Cameroun barazindukira mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ku rupapuro rw’itora harimo abakandinda 12 barimo na Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko akaba ategetse iki Gihugu kuva mu 1982.

Abarenga 60% by’abatuye igihugu ntawundi bazi nka Perezida.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi