Urubanza rwa Avocat Kanani Boniface ushinjwa gusambanya Umwana, rwajemo umukobwa urega ndetse n’undi w’icyitso cyabo, Ubushinjacyaha bwasabiye aba baregwa imyaka 25 y’igifungo kuri Avocat n’imyaka 10 ku mukobwa bivugwa ko ari icyitso muri kiriya cyaha.
Urubanza mu mizi ry’Umwunganizi mu mategeko, Me Kanani Boniface, rwahereye saa ine rugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Mbere y’uko iburanisha mu mizi ritangira, Ubushinjacyaha bwasabye ko abantu bose baje gukurikirana ibivugirwa mu Rukiko batari Inteko y’abacamanza iburanisha, abunganizi mu mategeko bari ku ruhande rwa Me Kanani Boniface, cyangwa abunganira uwahohotewe n’umukobwa uregwa kuba icyitso cyahuje Avocat Kanani n’umukobwa bivugwa ko yasambanyije urukiko rubaheza.
Ubushinjacyaha buvuga ko guheza abo bantu bose bigenwa n’Itegeko kuko uwo buhagarariye yakorewe iki cyaha atarageza imyaka y’ubukure kubera ko yari afite imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Ingingo irengera umwana ibiteganya.
Abunganizi mu mategeko ku ruhande rwa Me Kanani Boniface basabye Urukiko ko rutaha agaciro ibyo Ubushinjacyaha busaba kubera ko uwo bwita umwana yarangije gukura, ubu akaba afite imyaka y’ubukure kandi ko niba buhagaze ku kuri bukwiriye kwemera urubanza rukabera mu ruhame kugira ngo abakurikiye iburanisha bikuriremo amakuru y’impamo.
Izi mpaka zatwaye umwanya munini, Urukiko rwafashe icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo.
Itangazamakuru ryakomeje gutegereza ko iburanisha rihumuza, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Me Kanani Boniface ubwo yatangiraga kwiregura ku byaha ashinjwa, yasukaga amarira imbere y’Inteko iburanisha, abacamanza bakamubaza impamvu ibimutera agasubiza ko ari indwara y’umuvuduko w’amaraso arwaye.
Cyakora Ubushinjacyaha bwamuvuguruzaga bukavuga ko buri gihe iyo ahaswe ibibazo by’ibyo ashinjwa, ari uko abigenza.
UMUSEKE wirinze gushyira hanze amakuru yose ufite kubera ko bikiri ibanga, bitaravugwa mu rukiko.
Mu iburanisha twamenye ko Ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 25 y’igifungo n’aho umukobwa ushinjwa kuba icyitso bumusabira imyaka 10 y’igifungo.
Iburanisha ryari rigizwe n’abacamanza batatu n’Umwanditsi umwe.
Me Kanani Boniface yari afite abunganizi batatu, naho umukobwa urega ko yasambanyijwe yari afite Avocat umwe. Kimwe n’umukobwa ushinjwa kuba icyitso akaba yari afite Umwunganizi umwe mu mategeko, n’abashinjacyaha babiri.
Icyemezo cy’Urubanza kizasomwa taliki 11/11/2025 saa kenda z’umugoroba.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
