Basuye Umulindi w’Intwari bahavana ingamba (Amafoto)

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Gitifu w’Umurenge wa Ngamba Mudahemuka Jean Damascène n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Kamonyi basura indaki Perezida Paul Kagame yabayemo

Kamonyi: Abavugarikumvikana bo mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi basuye Umulindi w’Intwari biyemeza kuba umusemburo w’iterambere.

Abasuye Umurindi w’Intwari ni abagize Inama Njyanama y’Umurenge, Akagari, abagize Inama y’Igihugu y’abagore, ba Mudugudu, abakozi b’Umurenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Beretswe Indaki Umugaba Mukuru w’Ingabo zari iza RPA icyo gihe Generali Major Paul Kagame yabayemo igihe kinini, ndetse n’aho abayobozi bakuru b’Umuryango RPF-INKOTANYI bari bari.

Aba bakihagera babanje gusobanurirwa amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoloni, ku Ngoma za Cyami, muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya Kabiri, babwirwa n’impamvu urugamba rwo kubohora Igihugu n’urwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hakuzimana Valens Umukozi Ushinzwe Umuco yabwiye izo Nzego ko urugamba rwo kubohora Igihugu rwari ngombwa kuko gucyura impunzi z’abatutsi zahungiye mu bihugu bitandukanye Perezida Habyarimana Juvénal atabikozwaga kuko yabwiraga amahanga ko uRwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi ko abo banyarwanda batabona  aho gutura kuko uRwanda ari rutoya bityo bagomba kuguma mu bihugu bahungiyemo.

Yababwiye ati:”Urugamba rwo kubohora Igihugu nicyo cyari igisubizo cya nyuma kuko nta yindi nzira impunzi zari zifite yatuma bataha mu Gihugu cyabo”

Hakuzimana avuga ko Perezida Habyarimana amaze kubona ko Inkotanyi zamwokeje igitutu yasabye ko haba imishyikirano y’Arusha arayisinya ariko ntiyayishyira mu bikorwa kuko yateguraga gukorera Jenoside abatutsi bari imbere mu Gihugu, Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye afata icyemezo cyo gutangiza urundi rugamba rwo guhagarika Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo ubu uRwanda rukaba rukataje  mu nkingi zitandukanye z’Iterambere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore Uwanyirigira Evelyne avuga ko ariyo nshuro ya mbere atuye Umulindi w’Intwari kandi ko ahakuye ingamba zo kwitangira Igihugu mu kugiteza imbere.

Ati: ”Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ntabwo nari nyazi, nasobanuriwe ko Umugaba mukuru w’Ingabo zari iza RPA yatakaje amashuri yiyemeza kubohora uRwanda  atitaye ko yashiboraga kuhatakariza Ubuzima.”

Uwanyirigira avuga ko urugamba abanyarwanda barimo kuri ubu ari urw’iterambere bakwiriye kujyanamo bose n’abagore badasigaye inyuma kuko bashubijwe ijambo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ngamba Nshimiyimana Clément yabwiye UMUSEKE ko Umurindi w’Intwari ufite amateka akomeye ko kuyabwira abo bahagarariye ari ingenzi.

Ati: ”Nkuko abakristo bafata iKibeho nk’ubutaka butagatifu, abanyarwanda natwe tugereranya Umurindi w’Intwari nk’ubuso bwabohoye iGihugu bukirokora na Jenoside.”

Nshimiyimana avuga ko ntacyo bakwitura Inkotanyi n’Umugaba Mukuru wazo kuko ikiguzi batanze ari kinini.

Abavugarikumvikana kandi basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku nteko Ishingamategeko y’uRwanda.

Bavuze ko gusura Umulindi w’Intwari bibaha isomo rikomeye ryo guhangana n’urugamba rw’Iterambere
Abavugarikumvikana bo mu Murenge wa Ngamba basuye Umurindi w’Intwari biyemeza kuba Umusemburo w’Iterambere

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ku Murindi.

Yisangize abandi