Bishop Gafaranga yafunguwe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Bishop Gafaranga

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Habiyaremye Zacharie wamamaye ku izina rya Bishop Gafaranga, wari umaze amezi arenga atanu afunze, yarekuwe nyuma yo guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe gisubitse n’ihazabu y’ibihumbi 100 FRW.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomeye Bishop Gafaranga.

Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.

Bishop Gafaranga waburanaga afungiye mu igororero ararekurwa, asubire mu muryango we nyuma y’imyanzuro y’urukiko.

Yari amaze amezi atanu muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 7 Gicurasi uyu mwaka.

Nyuma yaho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yaje kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ariko ubujurire bwe buteshwa agaciro, ahita atangira kuburana mu mizi.

Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha, ariko agasaba imbabazi ku makosa yaba yarakoze mu rugo rwe yatumye umugore we, Murava Annet, amurega.

Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira, kandi ko hari inyandiko yerekana ko yamubabariye, asaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.

Ubwo yaburanaga mu mizi, yabwiye Urukiko ko yarekurwa agasanga umugore we, kuko afite ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango we.

Bishop Gafaranga, w’imyaka 35, yamenyekanye kuri YouTube, avuga ko yageze i Kigali avuye i Cyangugu, atangirira mu buzima bw’ubukene akaza kugera ku bukire.

Uyu mugabo yagiye anumvikana anenga imyitwarire ya bamwe mu bapasiteri, abona ko mu mibereho yabo bakora ibitandukanye n’ibyo bigisha mu ivugabutumwa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi