Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwanzuye mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ko umucungagereza uregwa kunyereza umutungo wa Leta, we akavuga ko yibye amafaranga mugenzi we wari umukuriye, afungwa by’agateganyo nk’uko byari byanzuwe n’Urukiko rwa mbere.
Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga cyasomwe tariki 16 Ukwakira, 2025, ndetse UMUSEKE wabashije kubonera kopi, ni icya Emmanuel Byiringiro, umucangagereza ku igororero rya Nyanza ahazwi nka Mpanga uregwa kunyereza umutungo wa Leta.
Kuri icyo cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nubwo handitsweho ko icyaha ari Ukunyereza Umutungo, mu bijyanye isesengura ry’ibibazo bigize icyemezo, Urukiko ruvuga ko “BYIRINGIRO Emmanuel avuga ko nta cyaha yakoze, ariko akemera ko ayo mafaranga y’amahimbabo yayahawe n’umudamu baguze amateke ya bwayisi,…”
Umunyamakuru w’UMUSEKE wakurikiye uru rubanza rugitangira, avuga ko ntaho amafaranga y’amahimbano yari yigeze avugwa mu iburanisha mu nkuru zatambutse mbere, ndetse no mu kirego cy’Ubushinjacyaha ntibirimo.
Ababuranyi baburanye amafaranga y’igororero, aho mu rubanza UMUSEKE twakurikiranye, Emmanuel Byiringiro uregwa yaburanye yemera ko yibye amafaranga y’ivu igororero rigurisha, angana na miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (Frw 1,025,000), ndetse yabwiye Urukiko ko ubu yamaze kuyishyura yose.
Icyo gihe Umunyamategeko we yavugaga ko umukiliya we adakwiye kuregwa kunyereza umutungo wa leta, ko ahubwo yaregwa icyaha cy’ubujura, ndetse agasaba ko yakurikiranwa adafunze.
Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko uyu mugabo yakomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje kuko nubwo yishyuye bidakuraho ko yakoze icyaha.
Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza ni uko urukiko rubibona
Ibiteye Urujijo, Umucamanza ntabwo yasesenguye biriya ababuranyi baburanye, ndetse n’ikirego kiri muri dosiye cyo kunyereza umutungo.
Yanditse ati “Byiringiro avuga ko nta cyaha yakoze, ariko akemera ko ayo mafaranga y’amahimbano yayahawe n’umudamu baguze amateke ya bwayisi ….

Ikindi cyo kwibazaho muri iki cyemezo cy’Urukiko, ni ukuba Emmanuel Byiringiro yarafunzwe by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango yaburaniyemo, ariko Umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho yajuririye, mu cyemezo cye avuga ko Emmanuel Byiringiro yafatiwe icyemezo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Byiringiro Emmanuel nta shingiro bufite, rutegetse ko Byiringiro Emmanuel akomeza gufungwa by’agateganyo.
Ubusanzwe Umucamanza nta muntu umubaza ku cyemezo yafashe mu rukiko, keretse inzego z’ubugenzuzi bw’Inkiko.
Gusa bamwe bakurikirana ibibera mu nkiko, babwiye UMUSEKE ko Umucamanza ari we wandika umwanzuro w’urubanza yasesenguye, kandi ashobora gukoramo amakosa.
Umwe mu Banyamategeko bakorera mu Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko uriya muntu uregwa (ubu arafunzwe) akwiye kujya ku rukiko akagaragaza inenge ziri muri kiriya cyemezo cy’urubanza rwe.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW I Muhanga
