Urubyiruko rurenga 300 ruturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu cy’u Rwanda, rurishimira iterambere rumaze kugezwaho na Pioneer Contractors ikorera mu Karere ka Bugesera.
Uru rubyikuriko rukorera muri Pioneer contractors ishinzwe abakozi mu ruganda ‘Imana Steel Rwanda Limited’ rukora ’Fer à béton’.
Bavuga ko usibye guhabwa kabahinduriye imibereho, banungutse ubumenyi bubaha ubushobozi bwo gukora ibyakorwaga n’abanyamahanga.
Uwitwa Hategekimana Augustin yagize ati:”Navuguruye inzu yanjye, bikaba binantunze njye n’umuryango wanjye. Ubumenyi Abanyakenya bampaye ubu nkora ntawe umpagarikiye kandi nkabikora neza.”
Manishimwe Marie, we avuga ko gukorera muri uru ruganda ntacyo yabinganya, mu myaka isaga itatu ahamaze, yungutse byinshi birimo kwishyurira umwana ishuri ryiza, yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
Ati:” Byose biturutse ku mushahara nkorera hano muri Imana Steel, mbayeho neza urebye”
Yongeraho ko bishimira ko n’abigitsina gore badahezwa mu kazi, bahabwa umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye ngo kuko ntacyo abagabo bakora ngo kibananire.
Habinshuti Theogene gishimira ko mu myaka ibiri amaze muri uru ruganda yigishijwe gutwara imashini none akaba yaranabonye ‘Categorie F’ yo kuyitwara.
Agira ati:” Ibi nkora byakorwaga n’umunyamahanga. Ubumenyi nahawe bwamfashije cyane mu kwikura mu bukene”.
Kabagambe Gaspard, ushinzwe abakozi, avuga ko ubumenyi abakozi ba Imana Steel bigiye ku banyamahanga bwabafashije kubona akazi no kwiteza imbere.
Yagize ati “Dushimira ubuyobozi ko no ku munsi w’abakozi, baduhuza n’abayobozi tukiyakira tukajya inama, n’iyo umwaka urangiye nabwo baraduhuza tukagira umusangiro. Ibi bikaba byubaka ubumwe bw’abakozi n’abakoresha.”
Umuyobozi Mukuru wa Pionner Contractors Ltd, Iyamuremye Jean Damascene, avuga ko bashyira imbere imirimo itandukanye ijyanye n’ubwubatsi, ibikoresho by’ubwubatsi no kongerera ubuziranenge ibitabyujuje.
Avuga ko batangiye gukorera mu Rwanda mu 2013, bavuye muri Kenya, intego ikaba yari ukuba indashyikirwa mu gukora fer à béton zujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Twifuza kunganira leta gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, duhanga imirimo, abakozi twatangiranye tugenda dukorana na bo mu guhugura abandi.”
Avuga ko bageze ku rugero rwo gukoresha Abanyarwanda basimbujwe abanyamahanga.
Ati” Ubu dufite abakozi 300 barimo abakora mu buryo bwa nyakabyizi n’abakora ku masezeerano y’igihe gito n’ikirerkire.”
Iyamuremye ashimangira ko abo bakozi biteje imbere ku buryo bufatika, kandi ko usibye kwibumbira mu bimina, banateganyirizwa muri ‘Ejo Heza’.
Ashimira Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame watanze inama yo guhanga imirimo kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rubone imirimo n’ubukungu bw’igihugu ngo burusheho kuzamuka.
Ati:” Dushima ubuyobozi bwa Leta dukorana bya hafite mu bikorwa biteze imbere umuturage aho dukorera, dufatanya kubungabunga ibidukikije, gufasha abatishoboye, no gufatanya gukangurira abakozi bacu gahunda za Leta.”
Imana Steel Rwanda Limited ni uruganda rukora ibyuma by’ubwubatsi ruherereye mu cyanya cy’inganda cy’akarere ka Bugesera, mu kagali ka Ramiro mu murenge wa Gashora mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.





NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW
