Bugesera: Umworozi yahawe Miliyoni 15 Frw muri gahunda ya Tekana

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Mahoro Isaac Umworozi w’Inka zitanga umukamo

Mahoro Isaac wororera Inka mu Murenge wa Nyamata avuga ko amaze kwishyurwa miliyoni 15 muri gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi.

Uyu Mworozi avuga ko kuva iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangira, mu mwaka wa 2019 yapfushije Inka zirenga 10 mu myaka itandukanye, ibigo by’ubwishingizi bimushumbusha miliyoni 15 Frw.

Mahoro avuga ko mbere yuko itangira yapfushaga Inka agahomba 100%, ndetse akumva umwuga w’ubworozi yawuvamo burundu.

Ati:”Inka zirenga 40 mu zo norora zifite ubwishingizi, ibiciro bigenwa hakurikije uko inka ingana”.

Avuga ko kuba Leta ishyiramo nkunganire ya 40%, Umworozi akishakamo 60% aribyo kwishimira kubera ko ibyago biza bitateguje, ko iyo washyize amatungo yawe muri gahunda ya Tekana bigufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko ari gahunda abaturage batari bamenyereye ari nayo mpamvu imibare y’abamaze kuyijyamo ikiri ku kigero cyo hasi.

Ati:”Mu bworozi, duhereye ku Nka turi kuri 21%, Ingurube turi kuri 97% naho Inkoko tukaba tugeze kuri 91%, dufite ingamba zo gukora Ubukangurambaga kugira ngo iyi mibare irusheho kuzamuka”.

Avuga ko mu bukangurambaga bakoresha abamaze kubona inyungu muri iyi gahunda bakigisha bagenzi babo kuyitabira.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Uwituze Solange, mu Kiganiro n’Itangazamakuru yavuze ko iyi gahunda ifasha, ikanorohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu ma banki no mu bigo by’Imari.

Ati:”Iyi gahunda ya Tekana yatangiranye n’umubare mukeya w’amatungo ndetse n’uw’ibihingwa, uyu munsi twishimira ko umubare w’amatungo n’ibihingwa biri mu bwishingizi umaze kwiyongera”.

Dr Uwituze yongeyeho ko abayirimo bazajya baha amabanki ingwate y’amatungo cyangwa ibihingwa biri mu bwishingizi kuko abenshi batangaga ingwate y’imitungo itimukanwa.

Yagize ati:”Twifuza kuganira n’amabanki, uyu munsi dufite gahunda y’imyaka 2 y’inguzanyo yunganiwe aho amabanki azajya aha abahinzi n’aborozi inguzanyo 9% kuko ubu dufite amabanki 5 ibigo by’Imari bitanu ndetse na za Sacco 5 zemeye gukorana n’abahinzi borozi”.

Kugeza ubu Leta imaze gushyira mu bwishingizi Inka, Ingurube, Inkoko, n’Amafi bashyize muri iyi Ngengo y’Imari y’Umwaka wa 2025-2026.

Mu gihe ibihingwa 8 biri mu bwishingizi ari Umuceri, Ibishyimbo, Ibigori, Imyumbati, Ibirayi, Soya ndetse n’imiteja.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko bakiri inyuma mu kwishingira ibihingwa
Dr Uwituze Solange avuga ko gahunda ya Tekana igamije no korohereza abahinzi borozi kubona Inguzanyo mu buryo butabagoye.
Mahoro Isaac Umworozi w’Inka zitanga umukamo
Inka 40 za Mahoro Isaac ubu ziri mu bwishingizi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Bugesera.

Yisangize abandi