Congo na AFC/M23 basubiye mu biganiro mu gihe buri ruhande ruhiga urundi

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Congo na M23 basinye amahame aganisha ku masezerano y’amahoro

Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro rya AFC/M23 riburwanya zirasubukura ibiganiro i Doha muri Qatar, hagamijwe kunoza gahunda yo guhererekanya imfungwa.

Isubukurwa ry’ibi biganiro ryavuzwe mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta zunze Ubumwe bwa Amerika.

Ni nyuma y’inama ya gatatu y’abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahuza yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena, 2025.

Uru rwego rwavuze ko, Qatar yamenyesheje ibihugu ko mu cyumweru cya tariki 6 Ukwakira, intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iza AFC/M23 zizasubukura ibiganiro.

Ibiganiro bisubukuwe bizibanda ku kunoza amasezerano y’ubwuvikane mu guhererekanya imfungwa yasinywe tariki 19 Nzeri 2025.

Ihuriro rya AFC/M23 rigaragaza ko Leta ya Congo ifunze abayoboke baryo barenga 700, ko kandi abo bagomba kurekurwa, na Congo ikavuga ko AFC/M23 ifite imfungwa z’abasirikare bayo ko kandi na bo bagomba kurekurwa.

Biteganyijwe ko Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) izaba umuhuza mu bikorwa byo gushakisha imfungwa za buri ruhande, kuzigenzura no kuzirekura.

Hari ikikango cy’uko amasezerano y’amahoro atazasinywa hagati ya Leta ya RDC na AFC/ M23 ahanini bitewe n’ibiri ku kibuga cy’imirwano.

Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 , Gen Maj Sultani Makenga, aherutse kubwira abarwanyi bashya barenga 9000 binjiye mu gisirikare cya ARC ko intego ya M23/ARC ari ugukuraho ubutegetsi bubi bwa Felix Tshisekedi, ikabohora Congo.

Perezida Tshisekedi, na we ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa tariki ya 04 Ukwakira, yagaragaje ko afite intego yo kwisubiza ibice byafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 birimo umujyi wa Goma, na Bukavu, n’ibice byo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.

AFC/M23 imaze igihe isohora amatangazo ishinja ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo kugaba ibitero mu bice bituwe n’abasivli hifashishijwe indege zitagira abapilote, ari nako abarwanyi ba Wazalendo bajya bacakirana n’aba M23 bakarwana.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi