Corneille Nangaa – AFC/M23 ntizakomeza kurebera ibitero by’indege na drone

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Corneille Nangaa ubwo yaganiraga n'abanyamakuru i Goma

Umuyobozi w’Ihuriro, AFC/M23 riyoboye igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Corneille Nangaa yagaragaye mu ruhame nyuma y’amakuru yakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko yapfuye, yavuze ko leta ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara.

Yavuze ko ibitero by’indege z’intambara n’izitagira abapolote (drones) ari uburyo leta ya Congo yahisemo gukoresha muri ino minsi irasa ahantu hatandukanye AFC/M23 igenzura cyane mu bice birimo abasivile.

Ibyo bitero bikomeye by’ingabo za Congo birimo icyagabwe ku birindiro bya AFC/M23 ahitwa Busika, hafi y’agace ka Kashebere, muri Walikale. Urubuga actualite.cd, ruvuga ko icyo gitero cyaba cyaraguyemo abantu ndetse cyangirikiramo ibikoresho bitandukanye.

Corneilla Nangaa, yabwiye abanyamakuru i Goma, ko AFC/M23 itazakomeza kurebera ibyo bitero kenshi bihitana abasivile.

Yagize ati “Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Ntihazagire umuntu uza kutubwira ngo duhagarare.”

Bertrand Bisimwa na we wari muri iki kiganiro yagize ati “Ubu tuzasubiza igitero icyari cyo cyose, bakubita dukubita.”

Corneille Nagaa yavuze ko batasinye amasezerano y’i Washington, ko bo bashyize imbere ibiganiro bya Doha, kandi igihe babona ari ngombwa ko babireka babireka, gusa yavuze ko batazabivamo kuko bakomeje kwizera ko ikibazo cya Congo cyakemuka mu nzira za politiki.

Ati “Intare za Sarambwe ziri hariya, zariyemeje, ziteguye kujya imbere, zifite ubutumwa bw’Imana bwo kubohoza Congo. AFC riri muri izo Ntare za Sarambwe, ubu ni ishami rya gisirikare, turabisubiramo, ntabwo ari AFC izajya muri FARDC, ahubwo ni FARDC izinjizwa mu ishami rya gisirikare rya AFC/M23.”

Yongeyeho ko kandi hazarebwa uko abatabikwiye barimo “amabandi”, ubuyobozi “buboze” bazavamo.

Iki kiganiro kije nyuma y’ibitero bikomeye ingabo za Congo, FARDC zikomeje kugaba zikoresheje indege na drone ku bice birimo AFC/M23, ku rundi ruhande urugamba rw’amasasu ku butaka na rwo rwakomeje kubaho muri Masisi muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 ikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo ziri mu mutaka wa Wazalendo.

Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 na we yari muri iki kiganiro

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi